Leta y’u Rwanda igiye gusubukura igikorwa cyo kohereza mu bindi bihugu impunzi zavuye muri Libya

8,525
Kwibuka30
Le Rwanda s'engage à accueillir des migrants évacués de Libye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda bari gutegura gusubukura kohereza mu bihugu bibyifuza impunzi zavuye muri Libya zikazanwa mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu mwaka uzajya kurangira ikindi cyiciro cy’izo mpunzi cyajyanywe mu bihugu byifuza kuzakira.

Ibikorwa byo kujyana izi mpunzi mu bindi bihugu byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, icyakora HCR itangaza ko ibazwa ku bifuza koherezwa mu bindi bihugu ryakomeje hifashishijwe ikoranabuhanga.

Byari biteganyijwe ko mu gihe ibihugu byaba bifunguye ingendo, abatoranyijwe kujya mu bindi bihugu bagombaga guhita bagenda.

Kuva uyu mwaka watangira, impunzi 48 zimaze koherezwa mu bindi bihugu, abandi 44 biteganyijwe ko bazoherezwa bitarenze uyu mwaka, nk’uko Rwanda Today dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Dawet Okubazgi umwe muri izo mpunzi zitegereje koherezwa mu bindi bihugu, yavuze ko coronavirus yabavangiye.

Dawet yavuze ko yakuze yifuza kuzaba umuganga. Yavuye mu gihugu cye cya Eritrea arangije Kaminuza mu ishami ry’ibinyabuzima byo mu mazi. Yumvaga ko inzozi ze zigiye kuba impamo. Icyatumye ahunga ngo ni uko ubwo yari arangije Kaminuza, igisirikare cya Leta cyamutegetse kucyinjiramo ku ngufu.

Kwibuka30

Yumvise inzozi ze zipfapfanye, ahitamo guhunga. Uyu musore w’imyaka 23 yavuze ko yababajwe no kuba Coronavirus yarabatindije kujyanwa mu kindi gihugu ngo akomeze amasomo.

Yagize ati “Hano ndarya nkaryama. Hari ubwo nsohoka nkajya hanze mu gasantere ka Gashora nkanywa inzoga nkongera nkaza nkaryama. Nta bidasanzwe, njye ntegereje kujya muri Canada.”

Dawet yavuze ko ategereje kubazwa mbere yo kwemererwa kujyanwa muri Canada, aho yiteze gukomereza amashuri ye.

Ibihugu birimo Suède, Norvège, Canada n’u Bufaransa nibyo byemeye kwakira impunzi ziri mu Rwanda zavuye muri Libya. Mu mpunzi 306 ziri mu Rwanda, 55 nizo zamaze kubona ibihugu bizakira.

Ushinzwe itumanaho muri HCR, Elise Laura Villechalane, yavuze ko ibihugu birimo Suède n’u Bufaransa byohereje itsinda ry’abantu bazafasha mu gutegura uburyo izo mpunzi zizoherezwa.

Kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus, bamwe muri izi mpunzi bagiye bibumbira mu matsinda yo guhumurizanya ndetse no kwiga Icyongereza mu gihe bategereje kujyanwa mu bindi bihugu.

Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.