Leta y’u Rwanda igiye kwishyura imitungo y’abaturage yangijwe n’ibisasu byaturukaga i Goma

220

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu muvugizi wayo wungirije yavuze ko igiye kwishyura imitungo y’abaturage yangijwe n’ibisasu byaturukaga i Goma mu mirwano yo gufata uwo mujyi.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda, yatangaje ko Leta y’u Rwanda izishyura ibyangijwe n’ibisasu biherutse kuraswa mu Rwanda bivuye muri DRC, mu gihe ibisubizo bya Politiki nabyo bizaba bikurikiranwa.

Alain Mukurarinda yabitangarije mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio, cyo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025, ku mutekano w’u Rwanda n’Ububanyi n’ibindi bihugu, aho yagaragaje imibare y’ababuriye ubuzima muri ibyo bisasu n’ibimaze kubarurwa byangiritse.

Mukurarinda avuga ko abasirikare ba Kongo FARDC barashe nkana ku Rwanda, mu mugambi w’icyo Gihugu, wo gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi buriho, aho abantu 16 bamaze gupfa, abasaga 160 bakaba barakomeretse, 135 baravuwe bamaze no gutaha, naho ababarirwa muri 30 baracyakurikiranwa n’abaganga.

Hagati aho, inzu zisaga 280 zarangiritse, utabariyemo amashuri arindwi nayo yarangiritse. Muri rusange, umutungo wangiritse ukaba ngo ubarirwa muri miliyoni 257frw, udashyizemo amatungo yapfuye.

Mukuralinda avuga ko nyuma yo gukurikirana ibyo bibazo, ubuzima bwagarutse ndetse nta rusaku rw’amasasu rucyumvikana mu Karere ka Rubavu, kandi ko ubu abaturage bongeye gusubira mu buzima bisanzwe bagakora, kandi imipaka na Kongo nayo ari nyabagendwa.

Avuga ko Leta izita 100% ku byangiritse kandi ko abangirijwe n’ayo masasu, batangiye kubarurirwa ibyabo byangijwe, ngo bazishyurwe cyangwa basanirwe ibyabo.

Agira ati, “Leta ishobora kurega Kongo mu mategeko mpuzamahanga ku byangijwe, ariko ntabwo abaturage bategereza igihe ibyo bizabera, dushobora kuzarega tumaze gukusanya ibimenyetso, ariko turabanza dukemure ikibazo cy’abaturage, kandi byose bizishyurwa 100%, haba gukodeshereza abasenyewe inzu, gushyingura abapfuye, no gutanga imperekeza ku miryango ya ba nyakwigendera”.

Mukurarinda ahumuriza Abanyarubavu n’Abanyarwanda muri rusange, kuko umutekano wabo urinzwe, kandi ko n’iyo hagira igica mu rihumye, u Rwanda ruzakomeza kwirinda kandi ko byagaragaye ubwo ibyo bisasu byaraswaga ku Rwanda.

Agira ati, “Iyo hatabaho ibikorwa byo kwirinda ibisasu, hashobora kuba harapfuye abantu benshi, ariko ndakeka ko ntawavuga ko u Rwanda rutirinze, kandi ruzakomeza kubikora niba hanakenewe ubundi bushobozi, kugira ngo hatabaho gukomeza kuvogera ubusugire bw’Igihuhu cyacu”.

Mukurarinda asaba Abanyarwanda kuryama bagasinzira, ariko ntibirare kuko abifuriza u Rwanda inabi batarava ku izima, kandi ko bahora bagerageza ibyo gutera u Rwanda kandi ko bitoroshye gukumira ibyo bisasu byose byakoherezwa, bityo ko igihe byabaho abantu badakwiye kwirara ariko kuba baryama nta kibazo.

Avuga ko u Rwanda rwemerewe kugura intwaro z’ubwirinzi, ariko atari ibyo kwirirwa bivugwa, kandi ko kubana na DRC ifite ubwo bugizi bwa nabi, u Rwanda rwo rwifuza amahoro arambye, bityo ko ntawe ukwiye kwibaza amaherezo y’uko ibibazo bizakemuka kuko mu gihe bitarakemuka, ubwirinzi bw’u Rwanda ari ingenzi mu kurengera ubusugire bwarwo.

Mukurarinda avuga ko u Rwanda na DRC ari ibihugu bihana imbibi, kandi ko bisangiye kubaho bityo ko mu gihe hari ikibazo, ubundi hakwiye kubaho ibiganiro aho kurwana.

Comments are closed.