Leta y’U Rwanda Yirukanye abadiplomate 2 b’Ububiligi kubera igikorwa k’ipfobya rya Genoside yakorewe abatutsi

7,523
Kwibuka30

Leta y’u Rwanda Yirukanye aba diplomates babiri b’igihugu cya cy’Ububiligi kubera ibikorwa byo gupfobya genoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 (photo:igihe.com)

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Leta y’U Rwanda yahambirije aba diplomates bakorera ambasade y’Ububiligi babiri ndetse na bamwe mu bakozi bakorera iyo ambasade hano mu Rwanda, ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru kiravuga ko icyo gikorwa cyo gupfobya genoside yakorewe abatutsi aba bagabo bagikoze ku taliki 6 Mata uno mwaka ubwo bari mu muhango wo kwibuka Abasirikare b’Ababiligi 10 bari mu butumwa bwa Loni bwitwaga MINUAR bishwe taliki ya 8 Mata 1994 n’Ingabo za Leta y’icyo gihe.

Kwibuka30

Mu busanzwe, uwo muhango usanzwe ukorwa taliki ya 8 Mata buri mwaka ariko uno mwaka bakaba barahisemo kuwukora ku italiki ya 6 Mata, iminsi 2 mbere y’italiki isanzwe, italiki bamwe mu bapfobya genoside yakorewe abatutsi bitwaza bavuga ko genoside yatewe n’urupfu rw’uwahoze ari Prezida w’igihugu Juvenale Habyarimana kandi mu bigaragara cyari igikorwa kimaze igihe gitegurwa kuko hagiye habaho n’andi mageragezwa yacyo.

Abo ba diplomates rero kuri ubu bamaze guhambirizwa bakaba barasubijwe iwabo kuwa gatandatu w’icyumweru gishize taliki ya 30 Gicurasi 2020

Leave A Reply

Your email address will not be published.