LEWIS HAMILTON YANYOMOJE ABAVUGAGA KO ATGIFITIYE ICYIZERE FERRARI

Amakuru y’ukpo Lewis Hamilton yaba ashaka gutandukana n’ikipe ye bakinana muri Ferrari, yanyomojwe.
Hari hashize igihe bivugwa ko Lewis Hamilton atishimiye abo akinana nabo muri Ferrari nyuma yo kutitwara neza mu masiganwa abiri aheruka, nyamara nyirubwite yabinyomoje.
Uyu mwongereza umaze gutwara iri siganwa inshuro 7, amze iminsi akabya inzozi mbi zo kutitwara neza muri iyi mikino yikurikiranya, nk’aho muri Australia yabaye uwa cumi, mu gihe mu isiganwa ryo mu Buyapani yaje ku mwanya wa 9.
Nyuma y’icyumweru yaje gutwaraho isiganwa muri Shanghai, gusa ntibyari bihagije kuko we na mugenzi we babana mu ikipe imwe batabashije gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Bamwe mu bakurikiranira hafi iri rushanwa n’imyitwarire ya Lewis, bagaragaje ko bishobora kuba intandaro yo gutandukana na mugenzi we agahindura ikipe.
Mu gusobanura icyatumye batitwara neza, Hamilton yavuze ko yari yinjiye mu ikipe nshya, ifite insoi mico, bityo ko bisaba igihe kugira ngo we n’ikipe ye babashe kwitwara neza. Yongereyeho ko nta mpamvu yo gutakariza icyizere bagenzi be, ahubwo babonye umwanya wo kwitegura bihagije, bakazagaruka bitwara neza.
Kugeza ubu Lewis Hamilton yasoje ku mwanya wa 6 mu marushanwa y’abasiagana nu tumodoka duto, ibizwi nka Formula 1, mu gihe ku ntebe y’icyubahiro hicaye Oscar Jack Piastri, umunya Australia ukinira ikipe ya McRaren.
Comments are closed.