LIL WAYNE YAKIJE UMURIRO KURI KENDRICK LAMAR
LIL WAYNE YATANZE UBUTUMWA BUSHOTORA KENDRICK LAMAR WITEGURA KUZARIRIMBA MURI SUPER BOWL.
Muri Nzeri 2024, National Football League (NFL), umwe mu mikino ikunzwe muri leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko ku mukino uzabera New Orleans mu mwaka wa 2025, hazaririmbamo Kendrick Lamar igice cya mbere cyúyu mukino kirangiye.
Abenshi siko bari babyiteze kuko ariho Lil Wayne atuye, ndetse akaba anafite abafana benshi. Binajyanye nizina afite muri aka gace ndetse no ku isi, abenshi baratunguwe nyuma yo gusanga ari uyu muririmbyi wa Not like us yanakunzwe cyane muri uyu mwaka azaririmba kuri uwo munsi, ku mukino ufatwa nkáhantu abahanzi benshi bongera kwigarurira imitima yábakunzi babo dore ko stade iba yakubise yuzuye.
Lil wayne we avuga ko yivuganiye na Kendrick akamwifuriza amahirwe, gusa yongeraho ko biruta ko yakwitwara neza. Abenshi bavuga ko mugihe yakwitwara nabi, byarangira Dwayne Carter Junior uzwi nka Lil Wayne ariwe bigiriye inyungu. Bivugwa ko ibijyanye nímibanire itari myiza afitanye nábarimo Jay-Z bivugwa ko baba bagira uruhare mu guhitamo abazasusurutsa abitabiriye uyu mukino, biri mu byatumye abuzwa aya mahirwe yo gutaramira imbere yábarenga ibihumbi 69500 bagaragara kuri uyu mukino.
Comments are closed.