lntambara ya Gatatu y’isi irakomanga, menya ibihugu byaba intandaro yayo

588

Ni ibivugwa n’abakurikiranira hafi ibiri kuba mu isi ya none. Babishingira ku biri kubera mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine kuko nk’ubu Uburusiya buravugwaho guha Iran intwaro za kirimbuzi nayo ikabuha missiles nyinshi izarasa muri Ukraine igihe nikigera!

Ibi biravugwa kandi mu gihe Amerika n’Ubwongereza n’ibindi bihugu by’Uburayi baherutse guha Ukraine missiles nyinshi kandi zikomeye zo kuzarasa mu Burusiya.

Igisigaye kuri Ukraine ni uguhabwa uburenganzira n’Abanyamerika bwo kurasa mu Burusiya imbere.

Nubwo ari uko bimeze Uburusiya bwo buvuga ko kuburasaho bizaba ari ugukoza agati mu ntozi.

Kuba ku ruhande rumwe, hari ubufatanye hagati y’Uburusiya, Iran n’Ubushinwa (nubwo butabyerura) hakiyongeraho na Koreya ya ruguru, ku rundi ruhande hari Amerika, OTAN na Ukraine…ibi bikaba ibimenyetso by’uko isi yacitsemo ibice bibiri bityo ikaba yajya mu Ntambara y’Isi nk’uko byagenze mu zindi zabanje.

Ubutasi bw’Ubwongereza buvuga ko hari amakuru afatika y’uko Iran yahawe ubushobozi bwo gukora intwaro ya kirimbuzi yo mu bwoko bwa Nuclear bomb.

Ni amakuru ateye impungenge kuko Iran isanzwe ari igihugu bamwe bavuga ko ari gica, ko ari igihugu cyemera ku mugaragaro ko kibonye uburyo cyasiba ku ikarita ikindi gihugu, icyo kikaba Israel.

Ni igihugu kandi kivuga ko cyanga Abanyamerika urunuka bityo kuba cyajya mu ntambara nabo bikaba ari ibintu bishoboka.

Abanyamerika baherutse gusangira n’Abongereza amakuru y’ubutasi avuga ko Perezida Putin aherutse kwakira missiles zitwa Fath-360 zatanzwe na Iran byemejwe n’Umuyobozi wayo w’ikirenga Ayattolah Ali Khamenei.

Nyuma y’uko Abanyamerika babibonye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika witwa Antony Blinken yahise ajya mu Bwongereza kubiganiraho na mugenzi we David Lammy.

Blinken yabwiye Lammy ko Iran n’Uburusiya bafitanye imikoranire irambye kandi igamije kubangamira byinshi bikorerwa mu isi ya none.

Indi ngingo Amerika iri kuganira n’Uburusiya ni ukwemerera Ukraine gukoresha missiles London yabahaye zitwa Storm Shadow ariko iyi ngingo ntacyo barayemeranyaho.

Iran yo ihakana ko ifite gahunda yo gukora bombe ya kirimbuzi.

Mu gihe Iran ivugwaho gukorana n’Uburusiya muri iyi ngingo, ku rundi ruhande imaze iminsi irebana ay’ingwe na Israel kandi ku rwego rukomeye.

Byakomeye ubwo Israel yaciraga umuyobozi wa Hamas muri Iran ubwo yari yagiye mu muhango wo kurahira kwa Perezida wayo mushya.

Byarakaje Iran ivuga ko izihorera uko bizagenda kose n’igihe bizafata cyose.

Comments are closed.