London: Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umuhango w’iyimikwa ry’Umwami Charles III

4,843

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i London mu Bwongereza, aho bitabiriye umuhango wo kwimika Umwami Charles III uzaba tariki 6 Gicurasi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro bitangaza ko Perezida Kagame azatangira uruzinduko muri icyo gihugu, aho azabonana na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak bakaganira ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.

Nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth muri iki gihe, Perezida Kagame azitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye muri uyu muryango, izaba kuri uyu wa Gatanu. Umwami Charles III na we azitabira iyi nama.

Kuri uwo munsi kandi, Madamu Jeannette Kagame azitabira ikiganiro kivuga ku bufatanye mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Iyi ikaba ari gahunda y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bahuriye muri Commonwealth.

Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame na Madamu Jeannettte Kagame bazifatanya n’abandi bayobozi mu muhango wo kwimika Umwami Charles, uzabera i Westminster Abbey I London mu Bwongereza.

Umwami Charles III azimikwa hamwe n’umwamikazi Consort Camilla.

Comments are closed.