Louise Mushikiwabo yshyizeho Umurundi kumuhagararira muri Haiti
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagennye Domitien Ndayizeye, wabaye Perezida w’u Burundi, nk’intumwa ye idasanzwe, ishinzwe gukurikirana ibibera muri Haïti.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere. OIF yavuze ko ishyirwaho ry’iyi ntumwa idasanzwe riri muri gahunda y’uyu muryango wo gufasha Haïti kongera kugira ituze.
Muri izi nshingano, Domitien Ndayizeye azakorana bya hafi n’ubuyobozi buriho muri Haiti ndetse n’indi miryango yose bireba.
Mu bishimiye izi nshingano nshya za Domitien Ndayizeye harimo na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wamwifurije akazi neza.
Ati “Guhabwa inshingano kwa Domitien Ndayizeye wari Perezida w’u Burundi nk’intumwa yihariye ya Louise Mushikiwabo, ishinzwe gukurikirana ibibera muri Haiti, byampaye amahirwe yo kumushimira. Ubwenge bw’uyu mwana w’igihugu buzamufashe gusohoza neza inshingano.”
Domitien Ndayizeye yabaye Perezida w’u Burundi kuva mu 2003 kugeza mu 2005.
Nyuma yo gusoza inshingano ze, Ndayizeye asigaye akora ubucuruzi butandukanye. Gusa yakomeje no kuba hafi ya politiki, kuko mu biganiro byahuje Abarundi nyuma y’umwaka wa 2015, yabigizemo uruhare nk’umujyanama wa Benjamin Mkapa wari umuhuza.
Comments are closed.