Luc Eymael watozaga ikipe ya “Yanga” yirukanwe nyuma yo kugereranya abafana b’ikipe n’abazimu.

11,262

Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga Africans yirukanye umubiligi wari umutoza wayo nyuma yo kugereranya abafana b’iyo kipe n’imbwa n’inkende.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Nyakanga 2020, ubuyobozi bw’ikipe ikunzwe na benshi mu gihugu cya Tanzaniya ariyo YOUNG AFRICANS (Yanga), bwatangaje ko bwahagaritse uwari umutoza wayo wayo, umubiligi witwa LUC EYMAEL nyuma y’aho uyu muzungu avuze ko abafana b’ikipe ya Yanga bameze nk’abazimu bamoka nk’imbwa n’inkende.

Mu minsi ishize nibwo uwo mutoza wari umaze muri iyo kipe amezi umunani gusa yumvikanye agira ati:”…abafana ba yanga nta mupira bazi, bameze nk’abazimu batazi iby’umupira, ahubwo birirwa basakuza nk’inkende n’imbwa…”

Nyuma y’ayo magambo, yahise ahagarikwa mu mirimo ye ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzaniya ryahise ritangaza ko rizamurega no muri FIFA kubera ikibazo k’ivangura.

Nyuma yo kuvuga ayo magambo, Bwana Luc yahise asaba imbabazi avuga ko yabitewe n’umujinya mwinshi yatewe n’igitutu cy’abafana ubwo bamushyiraga ku gitutu bamusaba ngo asimbuze umukinnyi witwa Ghislain mu munsi mike ishize ubwo iyi kipe yariho ikina.

Bwana Luc Eymael ni umubiligi wigeze atoza ikipe ya Rayon Sport ariko aza kwirukanwa nyuma yo guteza urugomo. Yaje mu ikipe ya yanga avuye muri Afrika y’epfo mu ikipe ya Black Leopards.

Comments are closed.