M23 igiye gukura ingabo zayo muri Walikale
Nyuma y’iminsi itatu gusa, umutwe wa M23 utangaje ko wafashe Umujyi wa Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, kuri uyu wa 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo kwimura ingabo zaryo zari ziri mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero zaho.
Itangazo bashyize ahagaragara, rivuga ko kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, no kubahiriza agahenge kasabwe n’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC, hagamijwe gushaka igisubizo cy’intambara irimo kubera mu burasirazuba bwa RDC mu nzira y’amahoro, abarwanyi babo bafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.
Bagize bati “Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije.”
Umutwe wa M23 wari wafashe umujyi wa Walikale mu ijoro rya tariki 19 Werurwe 2025, ari naho kure mu burengerazuba wari ugeze kuva watangira gufata ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC.
Muri iryo tangazo AFC/M23 yateguje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, niryongera kugaba ibitero ku basivili no ku birindiro byayo, yisubira kuri iki cyemezo, igasubirana uyu mujyi.
M23 yari yinjiye muri uyu mujyi, nyuma yo gufata ibice byo mu nkengero zawo birimo Ngora, Kisima na Mubanda, ubwo ingabo za RDC zawurindaga zahise zihunga zigana mu cyerekezo cya Kisangani, mu ntara ya Tshopo.
Imirwano yabaye nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za RDC rigabye ibitero ku birindiro bya M23, biri mu bice yari iherutse gufata muri Walikale, birimo Mpofu na Kibua, byatumye isubira inyuma.
Imirwano muri Walikale yatangiye mu ntangiriro ya Werurwe, nyuma y’iminsi abarwanyi ba M23 bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu burengerazuba bwa teritwari ya Masisi.
Ubwo M23 yari imaze gufata agace ka Nyabiondo na Kashebere, tariki ya 13 Werurwe, sosiyete Alphamin y’Abanyamerika n’Abanya-Canada yahagaritse ubucukuzi bwa Gasegereti mu birombe bya Bisie.
Ubusanzwe Bisie ivamo 4% by’umusaruro wa Gasegereti wose ku Isi. Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Alphamin yacukuyemo toni 3,187 z’aya mabuye y’agaciro.
Umujyi wa Walikale uri ku muhanda munini uzwi nka Route Nationale Numéro 3, uva i Bukavu ugaca muri uyu mujyi ugakomeza mu burengerazuba, aho mu ntera igera kuri kilometero 400 uvuye Walikale hari umujyi wa Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo.
Ni umuhanda uhuza Intara enye zo mu burasirazuba bwa RDC, Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru, Maniema na Tshopo.
(Src:Kigalitoday)
Comments are closed.