M23 irashinja Leta ya DRC ko irimo kwitegura intambara yeruye

289
kwibuka31

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko leta ya Kinshasa irimo gutegura intambara yeruye “nubwo bwose yasinye ku mahame yo kurangiza intambara”.

Mu itangazo, umutwe wa M23 uvuga ko wabonye “ibikorwa byo kwegeranya ingabo n’ibikoresho” mu bice bitandukanye mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru.

Leta ya Kinshasa ntacyo iravuga kuri ibi birego bya M23 byo kurenga ku mahame yo kurangiza intambara.

Mu cyumweru gishize uruhande rwa leta na rwo rwashinje M23 guhonyora ayo mahame rukora ibitero ndetse n’ubwicanyi ku basivile, ibyo uruhande rwa M23 rwahakanye.

N’ubwo itagaragaje ibihamya, AFC/M23 ivuga ko yabonye ingendo z’ingabo n’ibikoresho ziva mu bice bya:

  • Kindu zerekeza Shabunda muri Kivu y’Epfo
  • Kinshasa zerekeza i Bujumbura mu Burundi
  • Ziva i Kisangani zerekeza i Walikale muri Kivu ya Ruguru

Uyu mutwe uvuga kandi ko ku cyumweru hari amato abiri “atwaye ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa” yageze i Uvira muri Kivu y’Epfo aturutse i Kalemie mu ntara ya Tanganyika.

BBC yabajije uruhande rwa leta n’igisirikare icyo bavuga kuri ibi birego bya AFC/M23 “bibangamiye inzira y’amahoro iri kuba”, ntacyo barabivugaho kugeza ubu.

Mu cyumweru gishize igisirikare cya leta ya DR Congo cyashinje umutwe wa M23 guhonyora amahame yo guhagarika intambara ukora ibitero bitandukanye birimo n’ibyiciwemo abasivile za mirongo muri Kivu y’Epfo.

Uruhande rwa M23 rwamaganye ibyo birego ruvuga ko uruhande rwa leta “ruhora ruvuga [rubashinja] ibyo rwishakiye”.

Ibi birimo kuba mu gihe impande zombi, Kinshasa na M23, zagombaga kuba zarasubiye ku meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Ibyo byateganywaga n’amahame yo guhagarika intambara impande zombi zasinye mu kwezi gushize, aho zumvikanye ko bitarenze tariki 08 Kanama(8) zigomba kuba zatangiye kuganira ku masezerano y’amahoro, na yo bakayumvikanaho bitarenze tariki 18 z’uku kwezi.

Kugeza ubu ntibizwi neza impamvu impande zombi zitarasubira mu biganiro.

Mu gihe impande zombi zishinjanya kurenga ku byo zumvikanyeho, abasesenguzi bavuga ko hari impungenge ko gutinda kw’ibiganiro biteganyijwe bishobora gutuma ibintu birushaho kumera nabi.

Comments are closed.