M23 na Leta ya Congo i Doha mu biganiro bishobora kuba ari ibya nyuma.


Minisitiri w’umutekano w’u Rwanda na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa DR Congo bageze i Doha muri Qatar gukurikirana ibiganiro hagati y’umutwe wa M23 na leta ya Kinshasa nk’abatumirwa, nk’uko bivugwa na Radio Mpuzamahanga y’Ubufaransa, RFI.
Amakuru avuga ko Minisitiri Jacquemain Shabani wa DR Congo na Vincent Biruta w’u Rwanda, komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, na Togo, batumiwe na Qatar ngo baze gukurikirana ibi biganiro.
Ubutegetsi bwa Kinshasa cyangwa Kigali ntibaremeza niba aba ba minisitiri bageze i Doha.
Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, iyi ni inshuro ya gatanu impande zombi zirimo kuganirira i Doha kuva ibi biganiro bitangiye muri Mata (4), ibiganiro ubu birimo kuba ku gitutu cya Amerika, ndetse abategetsi ba Washington bavuze ko bizeye ko “ari byo bya nyuma” ngo bagere ku bwumvikane.
Mu cyumweru gishize, Massad Boulos, umujyanama wa Perezida Donald Trump kuri Afurika yatangaje ko ibiganiro bya Doha ubu “bizaba bihagarariwe n’abategetsi bakomeye kurushaho ku mpande zombi”, yongeraho ko na bo [Amerika] bazaba bahari.
Boulos yavuze kandi ko bizeye ko ibi biganiro bizagera ku kumvikana mbere y’uko ba Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Paul Kagame w’u Rwanda bahurira mu nama i Washington.
Perezida Trump, ubwo yakiraga abategetsi batanu b’ibihugu bya Afurika ku wa gatatu, yavuze ko aba bakuru b’u Rwanda na DR Congo bazajya i Washington “mu byumweru bicye biri imbere”.
RFI ivuga ko gutumirwa kwa ba minisitiri Biruta na Shabani ari ikimenyetso gusa, kuko bo batagira uruhare mu biganiro ahubwo batumiwe kubikurikirana.
Bitandukanye n’ubundi buhuza muri aya makimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo, ibiganiro bya Doha, na mbere, byakunze kurangwa no kubera mu ibanga.
Kugeza ubu impande zombi ziri i Doha ntizirumvikana ku byo buri ruhande rusaba.
Mu kwezi kwa Gicurasi (5) abategetsi ba Kinshasa batangaje ko mu byo basaba harimo ko M23 irekura ibice yafashe hagasubizwaho ubutegetsi bugengwa na Kinshasa n’igisirikare cya leta.
Mu cyumweru gishize mbere y’uko basubira i Doha, umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ingingo umunani wifuza kugira ngo hasubireho kwizerana hagati yabo na Kinshasa.
Nta makuru arambuye aratangazwa n’ababishinzwe ku bindi umutwe wa AFC/M23 wifuza muri ibi biganiro bya Doha.
M23 ivuga ko igenzura akarere gafite ubuso bwa 34,000Km² mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
Kinshasa, ONU, n’ibihugu bimwe mu byo mu burengerazuba bavuga ko uyu mutwe ufashwa kandi utegekwa n’u Rwanda, ibyo leta y’u Rwanda ihakana.
U Rwanda, ONU hamwe na bimwe mu bihugu by’iburengerazuba na bo bavuga ko Kinshasa ifasha umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, ibyo Kinshasa na yo ihakana.
Kinshasa na Kigali baherutse gusinya amasezerano y’amahoro i Washington ashingiye ahanini ku ngingo zigendanye no guhagarika imirwano no kutavogera ubusugire bw’ibihugu byombi, guhagarika/kuvana (ingabo) mu bikorwa [ingingo ireba u Rwanda], no gufatanya kurandura umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Comments are closed.