“M23 ntizarekura n’agace gato k’ubutaka twafashe” Kutumva kimwe ku masezerano yasinyiwe i Doha

0
kwibuka31

Mu gihe impande ebyiri zimaze gusinya amasezerano y’amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, kuri ubu haragaragara kutumva kimwe imwe mu mirongo migari yasinyiwe i Doha

Nyuma y’aho Leta ya DRC isinya ye amasezerano y’amahoro n’umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu taliki taliki ya 19/07/2025 i Doha mur Qatar, kuri ubu impande zombi zimeze nk’aho zifite imyumvire itandukanye kuri imwe mu mirongo migari yasinywe.

Amasezerano akimara gusinywa, Bwana Muyaya yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze amera nk’ugaragaje ko birangiye Leta ye ariyo itsinze urugamba rwa dipolomasi, yagize ati:”Uyu niwo murongo utukura twakomeje kuvuga na mbere hose, aya masezerano asobanuye ko AFC/M23 igomba guhita iva vuba na bwangu mu bice byose yari yarigaruriye, maze hagakurikiraho kohereza ingabo zacu FARDC, PNC n’inzego z’ubuyobozi ibyo bice bikagenzurwa natwe nta yandi mananiza cyangwa imishyikirano hagati ya AFC/M23 na Leta”

Akimara gushyiraho aya magambo, AFC/M23 mu ijwi rwa MBONIMPA wasinye ku ruhande rwayo yahise amunyomoza, avuga ko uyu mugabo atasomye neza ibikubiye muri aya masezerano, ko ndetse ko umutwe wa AFC/M23 udateze kurekura agace na gato k’ubutaka yigaruriye harinze kumeneka amaraso y’abana b’igihugu, ati:”Ntabwo AFC/M23 izarekura na metero imwe. Tuzaguma aho turi, dukomeze kugenzura ibice dufite mu gihe tuganira ku mpamvu muzi. Ariko kugeza ubu, mu itangazo ry’amahame ntabwo harimo ingingo ikora ku mpamvu muzi. Haracyari byinshi kandi kubikoraho bizatwara igihe”.

Uyu mugabo yakomeje asaba abaturage bo mu duce twamaze kwigarurirwa n’ihuriro rya AFC/M23 gutuza no gukora ibyabo mu mahoro.

Comments are closed.