M23 yasobanuye impamvu itazitabira ibiganiro bya Doha

289
kwibuka31

Bertrand Bisimwa, umwe mu bakuriye umutwe wa AFC/M23, ku wa kane yabwiye abanyamakuru ko nta ntumwa z’uwo mutwe ziri i Doha kuko “nta butumire twahawe kugeza ubu”.

Yavuze ibi mu gihe byari biteganyijwe ko ibiganiro bya Doha hagati ya Leta ya Kinshasa n’uyu mutwe byongera gusubukura kuri uyu wa gatanu ku muhate wa leta ya Qatar wo guhuza impande zombi.

Mu mahame yo kurangiza intambara impande zombi zasinye tariki 19 z’ukwezi gushize, intumwa za Kinshasa na M23 zari zumvikanye ko bitarenze uyu munsi tariki 08 Kanama zigomba kuba zatangiye kuganira ku masezerano y’amahoro i Doha, na yo bakayumvikanaho bitarenze tariki 18 z’uku kwezi.

Kuva impande zombi zasinya ayo mahame yo kurangiza intambara imirwano ya hato na hato yo yarakomeje mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, kugeza n’ejo ku wa kane. Buri ruhande rushinja urundi kurenga kuri ayo mahame no kutubahiriza ibiyavugwamo.

Muri iki cyumweru imirwano yavuzwe mu ntara ya Kivu y’Epfo muri teritwari za Fizi na Uvira aho umutwe wa Twirwaneho ukorana na M23 wavuze ko wagabweho ibitero n’abarwanyi ba Wazalendo batandukanye bo ku ruhande rwa leta.

Ejo ku wa kane mu gace ka Kasheke muri teritwari ya Kalehe ya Kivu y’Epfo habaye imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo ba MDLC, yiciwemo abasivile bane, nk’uko Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ibivuga.

Abarwanyi ba Wazalendo bashinja umutwe wa M23 ko ari wo utera ibirindiro byabo maze bo bakirwanaho.

Ku wa kane Bisimwa yabwiye abanyamakuru ko leta ya Kinshasa “nta mugambi w’amahoro” ifite, ayishinja guhonyora amahame yo guhagarika intambara no kurenga ku masezerano y’agahenge “mu bitero byinshi” avuga ko uruhande rwa leta rukora.

Yagize ati: “Niba nta gikozwe, buri gitero kizajya gikurikirwa no kwivuna gukwiriye no kurandura burundu icyago kugira ngo turengere abaturage b’abasivile”.

Impungenge ku biganiro bya Doha

Mu gihe impande zombi zishinjanya kurenga ku byo zumvikanyeho, abasesenguzi bavuga ko hari impungenge ko gutinda kw’ibiganiro biteganyijwe bishobora gutuma ibintu birushaho kumera nabi.

Mu gihe M23 ivuga ko itaratumirwa i Doha, ntabwo bizwi neza niba Kinshasa yo yaratumiwe, gusa Tina Salama umuvugizi wa Perezida wa DR Congo asubirwamo n’ibiro ntaramakuru Reuters avuga ko uruhande rwa leta rwiteguye kwitabira ibikorwa bya Doha uko biteganyijwe.

Reuters isubiramo umwe mu bakuriye M23 utifuje gutangazwa avuga ko batazasubira i Doha “niba Kinshasa itubahirije amahame basinye, ategeka kurekura abantu bacu ifunze”.

Reuters isubiramo umutegetsi wa DR Congo ujya mu biganiro bihuza impande zombi avuga ko imfungwa zizarekurwa ari uko habaye kumvikana ku masezerano y’amahoro aho kuba nyuma y’amahame yo guhagarika intambara yasinywe.

Comments are closed.