M23 yasubije inyuma ibitero bya FARDC yigarurira utundi duce muri Kivu y’amajyaruguru

8,730
Kwibuka30

Imirwano ikaze imaze iminsi ihanganishije ingabo za FARDC n’umutwe w’inyeshyamba za M23, iyi ntambara yari iri kubera mu mujyi wa Ntamugenga, uhererereyer muri Rutshuru, yongeye gukara kuko kuri iki cyumweru izi nyeshyamba zafashe uyu mujyi zikaba nawo arizo ziwugenzura.

Ibi byabaye mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo ubwo ingabo za Leta FARDC zahanganaga n’izi nyeshyamba, bikarangira zifashe aka gace ka Ntamugenga gafitiye akamaro gakomeye uyu mujyi wa Rutshuru usanzwe ari wo murwa mukuru cyangwa se Shoferi y’Iyi teritwari ( chef-lieu )

Kwibuka30

Kugeza ubu Leta ya Congo ntiyari yemeza aya makuru avuga ko izi nyeshyamba zafashe uyu mujyi, kuko Itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru ninjoro rivuga ko muri ako gace ka Ntamugenga “imirwano ikomeje” kandi ko “ibintu birimo kugenzurwa n’ingabo za leta ku ngamba zose”.

Nyamara nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP byo bivuga ko  umusirikare w’ingabo za leta witwa Colonel Mavinga Serge yivugiye ko inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Ntamugenga.

Gufata Ntamugenga bivuze iki kuri izi nyeshyamba ? Ntamugenga ni agace karimo umuhanda mukuru uhuza umujyi wa Rutshuru n’umujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu ya ruguru, hafatwa nk’agace k’ingenzi muri uru rugamba.

Gufatwa kwa Ntamugenga rero nk’inzira imwe rukumbi ihuza imijyi ibiri yo muri Kivu y’amajyaruguru ni ugutsindwa gukomeye kuri izi ngabo za Leta.

Leave A Reply

Your email address will not be published.