M23 yatangiye gushyiraho abayobozi ba gisivile mu duce yigaruriye

8,086
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 watangiye gushyiraho ubuyobozi mu nzego z’ibanze mu duce yigaruriye bitangirira i Bunagana

Kuri uyu wa gatatu umutwe wa M23 watangiye gushyiraho abayobozi ba gisivili mu nzego z’ibanze mu duce uwo mutwe umaze igihe warigaruriye, ni igikorwa cyatangiriye mu gace ka Bunagana aho uwo mutwe washyize Bwana SEKARIMBA KAPALATA yagize meya w’umujyi w’ako gace ka Bunagana.

Umuvugizi mu bya politiki w’umjutwe wa M23 yavuze ko uwo mugabo yatoranijwe kuyobora uwo mujyi kuko abaturage bamuziho ubunyangamugayo n’umurava, Lawrence KANYUKA yavuze ko habanje gukusanywa amakuru mu baturage, yagize ati:”Ntabwo twapfuye guhitamo umuyobozi uko twiboneye gusa, twabanje gukusanya amakuru yaturutse mu baturage, benshi bemeje ko uno mugab ari inyangamugayo kandi ko ariwe babonamo ubushobozi bwo kubayobora, ibyacu biba biri ku murongo, hari ibyo twamusabye kandi twizey ko azabigeraho”

Kwibuka30

Umuyobozi wa gisivili w’umujyi wa Bunagana

Twibutse ko umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congotariki ya 13 Kamena 2022, nyuma y’imirwano ikaze yari imaze igihe ihanganishije uyu mutwe n’abasirikare ba Leta.

Leave A Reply

Your email address will not be published.