M23 yohereje itsinda ry’abantu 5 bazaganira na Leta ya Congo

1,853

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko bohereje kuri uyu wa mbere, itsinda ry’abantu batanu i Luanda muri Angola “mu biganiro bitaziguye”, ku busabe bw’abategetsi ba Angola.

Ibyo biganiro biteganyijwe gutangira ku wa kabiri hagati ya AFC/M23 n’uruhande rwa leta ya DR Congo nyuma y’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwisubiyeho bukemera kuganira na M23.

Abazaba bagize itsinda rya ya Congo muri ibi biganiro ntibaratangazwa. Gusa Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Reuters yemeza ko leta izohereza intumwa.

Kanyuka avuga ko AFC/M23 ishimira umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola mu gushaka igisubizo mu mahoro ku ntambara iri kuba muri DR Congo.

Amazina y’intumwa M23 yohereje ntiyatangajwe, gusa mu mpera z’icyumweru gishize bemeje ko Bertrand Bisimwa, umukuru wa politike w’uyu mutwe azitabira ibyo biganiro.

Comments are closed.