Madagascar: Habaye iki cyatumye Andry Rajoelina atangaza ko igihugu cye kitakiri umunyamuryango OMS?

10,650

Mu kiganiro yaraye ahaye ikinyamakuru cy’Abafaransa France24 , umukuru w’igihugu cya Madagascar Andry Rajoelina yatangaje ko atagurisha igihugu ayoboye kuri bagashakabuhake ngo akunde akundwe mu maso yabo.

Perezida w’igihugu cya Madagascar Andry Rajoelina yatangaje ko igihugu cye kitakiri umunyamuryango w’ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS.

Perezida Andry Rajoelina n’umujinya mwinshi yavuze ko OMS iri gukora ibishoboka byose kugira ngo umuti wavumbuwe na Madagascar bivugwa ko uvura COVID 19 iwuteshe agaciro .

Perezida Rajoelina yahishuye ko OMS yashatse kumuha ruswa ingana 20.000.000$ kugira ngo ashyire ibihumanya muri uwo muti, abazawukoresha ukabagiraho ingaruka cyangwa ukabica bitume uhita uteshwa agaciro.

Yagize ati:”Abanyaburayi bashyiraho imwe mu miryango mpuzamahanga bagamije gukandamiza no kwigarurira abanyafurika. Afurika yavumbuye umuti uvura covid-19 ariko abanyaburayi bibwira ko aribo bonyine bafite ubumenyi, akaba ari nayo mpamvu banze kuwemeza. Guhera uyu munsi ntitukiri umunyamuryango wa OMS kuko vuba aha bashatse kumpa ruswa ingana 20.000.000$ maze bambwira ko ngomba gushyira ibihumanya mu muti twavumbuye uvura COVID-19, ariko ibi nabiteye utwatsi rwose.”

Rajoelina atanga urugero anywa umuti igihugu cye cya koze

Perezida Andry Rajoelina yanongeyeho ko abanyaburayi bari kugerageza gukora igisa n’umuti wavumbuwe n’igihugu cye kandi nyamara utavura, ahubwo ushobora kwangiza ubuzima bw’abantu ngo bagamije gutesha agaciro uwo Madagascar yavumbuye. Yasabye abaturage ba Afurika kuba maso.

Yagize ati:”Abantu bagomba kuba maso, umuryango wa OMS twabereye abanyamuryango twibwira ko uzadufasha naho aruwo gushaka kwica abanyafurika. Igihugu cyanjye Madagascar cyabashije kuvumbura umuti uvura COVID-19 ariko abanyaburayi baheruka kungezaho umushinga wo gushyira ibihumanya muri uyu muti kugirango wice inshuti zanjye z’Abanyafurika zizawukoresha.

Ndasaba abanyafurika bose , kudakoresha urukingo rwabo kuko rushobora kubica rwose, ahubwo abarwaye muze muri Madagascar, igihugu cyanjye kiteguye kubakira no kubaha umuti nyawo nk’uko Rwandatribune yabyanditse.

Umuti wacu ufite ibara ry’umuhondo ntimuzigere mugura usa n’icyatsi kuko uwo uva i burayi , bakaba baragerageje kuwutwiba, ariko bashyiramo uburozi kugira ngo bice Abanyafurika ku mpamvu z’uko bashaka ko urukingo rwabo arirwo rwonyine ruzakoreshwa , ariko twe tukaba ntacyizere turufitiye”.

Hari hashize hafi amezi abiri igihugu cya Madagascar cyemeje ko cyavumbuye umuti uvura COVID-19, ariko umuryango wa OMS ukomeza kutemera uvuga ko uwo muti utapfa kwizerwa kuko utarakorerwa isuzuma n’inzego za OMS zibishinzwe gusa bimwe mu bihugu bya Afurika byatangiye gutumiza uyu muti kugira ngo ukoreshwe iwabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.