Mahamat Idriss Déby Itno wasimbuye ise ku buyobozi bwa Tchad ni muntu ki?

5,491
Kwibuka30
JournalduMali's tweet - "#Tchad #Deby #FACT #CMT Après le décès du  président @MIdrissDebyItno à 68 ans, c'est son fils Mahamat Idriss Déby Itno  souvent appelé Mahamat Kaka, responsable de la garde présidentielle

Nyuma y’amasaha make gusa igihugu gitangaje ko Idris Deby yitabye Imana, Leta ya Tchad yemeje ko igihugu kigiye kuyoborwa n’umuhungu we.

Nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad bateye utwatsi umwanzuro wa Gisirikare wo gushyikiriza ubutegetsi umuhungu wa Marechall Idriss Deby Itno witabye Imana ku munsi w’ejo, kugeza ubu icyemezo kimaze gushyirwa mu bikorwa ko Uwitwa General Mahamat Idriss Déby Itno ukuzwe kwitwa KAKA ariwe ugomba kuyobora Leta y’inzibacyuho izamara amezi 18 nyuma hakazaba amatora.

MAHAMAT Idriss Deby Itno ugiye gusimbura ise waguye ku rugamba ni muntu ki?

MAHAMAT Idriss Deby ni umwana wa mbere wa nyakwigendera Idriss Deby waraye aguye ku rugamba. Biravugwa ko uyu mugabo yavuts ku italiki ya 1 Mutarama 1984. MAHAMAT yakuriye kwa nyirakuru ubyara se, bikavugwa ko ariho yaba yarakuye iryo zina rya MAHAMAT, izina risobanuye ngo “Nyirakuru” mu Cyarabu cyo muri Tchad.

Yize ibya gisirikare mu gihugu cye, ndetse aza gukora n’amahugurwa y’amezi atatu mu bijyanye n’igisirikare muri Lycee Militaire d’Aix en Provence, nyuma yaje kugaruka mu gihugu cye akomeza mubya gisirikare mbere y’uko se Idriss Deby Itno amushyira mu buyobozi bwa gisirikare mu gihugu cya Tchad.

Kwibuka30

Intambara ye ya mbere yayirwaniye mu mwaka wa 2006 ubwo ingabo z’igihugu zari zatewe n’intagondwa za Kiislamu, nyuma y’urugamba, yazamuwe mu ntera agirwa ndetse ahabwa ipeti rya Commandant.

Mu mwaka w’i 2009 nabwo yongeye kujya ku rugamba rwa AM DAM aho ingabo z’igihugu zarwanaga n’iza mubyara we, akaba mwishywa wa Nyakwigendera Idriss Deby uzwi ku izina rya Timan Erdimi mu ntambara yabereye mu burasirazuba bw’icyo gihugu cya Tchad.

Tchad: le chef rebelle Timan Erdimi fait toujours peur au dictateur Idriss  Déby – TchadConvergence

Tman Erdimi mwishywa wa Idriss Deby wazengereje ubutegetsi bwa nyirarume akaba atumvikana na mubyara we ugiye kuyobora igihugu.

Bamwe mu basirikare bamuzi bemeza ko yagiye azamurwa mu ntera vuba vuba cyane ariko akaba n’umurwanyi ukomeye, udatinya, bivugwa buri gihe iyo yitabiraga urugamba yabaga ari imbere.

Mahamat agiye ku buyobozi ari ku ipeti rya General, mbere y’uko ise yitaba Imana, yari umuyobozi w’abashinzwe gucungera umutekano wa prezida.

Chad: Who is Mahamat Idriss Déby, son of the late President Idriss Déby  Itno?
Leave A Reply

Your email address will not be published.