Malawi: Giramata yahamijwe icyaha cyo kwiyicira umugabo, akatirwa gufungwa imyaka 40

197

Umunyarwandakazi witwa Giramata Gentille yaraye akatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 40 nyuma y’aho urukiko rukuru rwa Lilongwe rumuhamije icyaha cyo kwiyicira umugabo we abifashijwemo n’uwari umushoferi wabo.

Urukiko rukuru rwa Lilongwe muri Malawi rwaraye rukatiye igifungo cy’imyaka 40 umugore w’umunyarwandakazi witwa Giramata Gentille nyuma y’aho uyu mugore ahamijwe icyaha cyo kwica uwari umugabo we witwa Habimana Emile Noel wari umushoramari uzwi cyane muri icyo gihugu cya Malawi.

Amakuru avuga ko Habimana urupfu rwa Habimana rwabaye mu kwezi kwa 10 mu mwaka w’i 2022 hari ku italiki 17, ariko Gentille Giramata umugore wa Nyakwigendera afatanije na Bwana Rafiki Munyagaju wari umushoferi wabo, bavuga ko yishwe n’impanuka.

Umwe mu Banyarwanda batuye muri icyo gihugu ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yatubwiye ko Giramata afashijwe n’umushoferi wabo, bajijishije bashyira umurambo wa Habimana mu modoka, bavuga ko yazize impanuka, ati:”Ni amakuru twese twamenye, Gentille n’umushoferi wabo barajijishije bafata umurambo wa Habimana bawushyira mu modoka, babeshya ko yakoze impanuka

Bivugwa ko bagerageje gukorana n’ibitaro bya Lilongwe bibaha icyemezo gihimbano ko Habimana yapfuye azize impanuka, ariko ntibyanyura inzego z’umutekano, cyane ko bari bafite amakuru aturuka mu bandi banyarwanda baba aho ngaho ko Habimana yaba yishwe n’umugore, nyuma batawe muri yombi hatangira iperereza ryimbitse ku cyishe uyu mushoramari Emile Noel Habimana wari waranditse izina muri icyo gihugu.

Mu Ukwakira umwaka ushize, urukiko rukuru rwa Lilongwe rwari ruyobowe n’umucamanza Bruno Kalemba, rwahamije icyaha cyo kwica bigambiriwe Bwana Habimana bikozwe na Madame Giramata Gentille wafatanije na Rafiki wari umushoferi w’umuryango.

Nyuma yo gusuzuma icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, ku wa 28 Mata Urukiko Rukuru rwa Lilongwe rwakatiye Giramata igifungo cy’imyaka 40, Munyamagaju akatirwa 35 yo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda bizwi nka TIG (Travaux d’interets generaux).

Comments are closed.