Malawi: Mutharika wigeze kuyobora Malawi mu bafite amahirwe yo gutsinda amatora

289
kwibuka31

Peter Mutharika wabaye Perezida wa Malawi akomeje guhabwa amahirwe yo gutsinda amatora aherutse guhanganamo na Perezida Lazarus Chakwera uri gushaka indi manda.

Igitangazamakuru cyo muri Malawi, Times Television, cyatangaje ko Peter Mutharika ashobora kuba yaratowe ku majwi 56% nubwo hataratangazwa amajwi arebana n’amatora yose muri rusange.

Mu majwi yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje ko Mutharika yari ari imbere ya Lazarus Chakwera mu majwi yari amaze kubarurwa.

Kugira ngo umukandida abone intsinzi biba bisaba ko agira amajwi ari hejuru ya 50% iyo bitagenze bityo harongera hagakorwa ikindi cyiciro cy’amatora.

Abasesenguzi mu bya Politiki na bo bagaragazaga ko Mutharika w’imyaka 85 wayoboye iki gihugu mu 2012 kugeza mu 2020 azatanga ihangana rikomeye kuri Chakwera wifuzaga indi manda cyane ko amatora yabaye igihugu kiri mu bihe bigoye.

Amatora yabaye ku wa 16 Nzeri 2025.

Uguhangana kw’aba bayobozi bombi kwatangiye ubwo Urukiko rushinzwe kurinda itegeko Nshinga muri Malawi rwateshaga agaciro intsinzi ya Mutharika mu 2019 kubera amakosa yagaraye mu kubarura amajwi harimo no gukoresha ikaramu isibura inyandiko ku mpapuro z’amatora.

Chakwera wahoze ari umupasiteri yari yiyemeje kuzahangana na ruswa ubwo yajyaga ku butegetsi ariko kuri ubu mu byo ashinjwa harimo ko ubutegetsi bwe bwimakaje ruswa kuko ibibazo birebana na yo bidakurikiranwa uko bikwiye.

Ku rundi ruhande Mutharika ashimirwa ku kuba ku buyobozi bwe yari yarashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo guhera mu 2014 kugera mu 2020 ariko yashinjwaga kwimakaza ubushuti n’icyenewabo nubwo we yabyamaganiye kure.

Ibyo byatumye mu matora ya 2020 Lazarus Chakwera atsinda amatora.

Comments are closed.