Malawi: Visi perezida yagiye gushyingura minisitiri aburirwa irengero

726

Visi perezida wa Malawi Bwana Chilima hamwe n’abandi bantu bagera ku icyenda bari bamuherekeje baburiwe irengero mu ndege yari ibatwaye

Indege itwaye Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda yaburiwe irengero, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida.

Iryo tangazo ryasohotse mu gitondo cyo ku wa mbere ryongeyeho ko iyo ndege y’igisirikare cya Malawi “yavuye kuri radari” nyuma yuko ihagurutse mu murwa mukuru Lilongwe.

Iyo ndege yari yitezwe kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Mzuzu, mu majyaruguru ya Malawi, nyuma gato ya saa yine za mu gitondo (10:00) zo ku wa mbere.

Mu ijambo yavuze ku mugoroba wo ku wa mbere, Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha no gutabara gikomeje.

Perezida Lazarus Chakwera yasabye ko ibikorwa byo gushakisha iyo ndege bikomeza

Yagize ati: “Abasirikare baracyari ku rubuga bashakisha ndetse natanze amategeko akaze ko iki gikorwa gikwiye gukomeza kugeza indege ibonetse.” Yongeyeho ko ibi ari “ibintu bishenguye umutima“.

Yagize ati: “Ndabizi ko twese twahiye ubwoba kandi ko duhangayitse, nanjye ndahangayitse.

Ariko ndashaka kubizeza ko nta bushobozi na bumwe buhari ndimo kuzigama kugira ngo iriya ndege iboneke ndetse ndimo kugumana icyizere cyose ko tuzabona abarokotse.

Mbere yaho, Chakwera yaburijemo urugendo rw’indege aho yari kujya muri Bahamas, rwari ruteganyijwe ku mugoroba wo ku wa mbere.

Umugaba mukuru w’ingabo za Malawi Jenerali Valentino Phiri yabwiye Chakwera ko impamvu yatumye iyo ndege iburirwa irengero itaramenyekana.

Minisitiri wa Malawi ushinzwe gutangaza amakuru, Moses Kunkuyu, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibikorwa byo gushakisha iyo ndege “birimo imbaraga nyinshi”.

Chilima yari ari mu nzira agiye guhagararira leta mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri Ralph Kasambara, wapfuye mu minsi itatu ishize.

Kunkuyu yagize ati: “Ikibuga cy’indege yari kugwaho, kiri mu gice cy’amajyaruguru cya Mzuzu, ni cyo cyari kiri hafi cyane y’aho umuhango wo gushyingura wari urimo kubera.”

Comments are closed.