Mali: Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) yavuye mu gihugu cye agiye kwivuza

9,667

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2020, ni bwo Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wahoze ari Perezida wa Mali akaba aherutseguhirikwa ku butegetsi yerekeje muri Leta zunze umumwe z’Abarabu, aho agomba gukomeza kwivuza.

Ntibyatunguranye kuko kuva yarekurwa n’igisirikare cyamuhiritse ku butegetsi, IBK yahise ajyanwa mu bitaro, kuko yari yagize ikibazo ku bwonko, abaganga basaba ko yahita ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bifite ubushobozi buhagije bwo kumwitaho.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri, igihugu cya Emirat Arabe cyohereje indege idasanzwe i Bamako, kugira ngo ize gufata IBK imugeze ku bitaro by’aho agomba gukomeza kwivuriza.

Hari hashize iminsi, Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO), uri mu biganiro n’igisirikare cyahiritse IBK, ku bijyanye n’uko yajya kuvurirwa hanze ya Mali. Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryoherejwe muri Mali, na ryo ryari rishyigikiye ibi biganiro.
Ku ikubitiro, mu bikubiye mu masezerano hagati y’igisirikare na CEDEAO, IBK yagombaga kubanza kumara ukwezi i Bamako, mbere yo gutekereza kujya kwivuriza hanze.

Gusa hagati aho, yahise ajyanwa mu bitaro ‘Clinique Pasteur’ byo mu murwa mukuru wa Mali. Abahagarariye CEDEAO, Umuryango w’Abibumbye na Afurika yunze Ubumwe, bahise bihutisha ibiganiro n’igisirikare.

Igisirikare nicyo cyar ku isonga muguhirika IBK

Igisirikare cyasabye ko hasinywa inyandiko yemeza ko umunsi ubutabera bwahamagaje IBK, azitaba nta yandi mananiza. Nyuma yo gusinya iyi nyandiko, hakurikiyeho kureba abazamuherekeza, aho bemeje ko hazagenda umugore we, umuganga umwitaho, n’inshuti ye magara, ariko umuhungu we Bouba akaguma i Bamako.

Indege yahagurutse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, aho IBK yajyanywe mu bitaro yari asanzwe amenyereye biherereye mu Mujyi wa Abu Dhabi, kuko mu kwezi kwa Kamena 2020, yaharwariye ndetse akanabagwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.