Mali: Nyuma yo gutabwa muri yombi n’abasirikare be, prezida yahatiwe kurekura ubutegetsi

7,080
Kwibuka30

Nyuma yo gutabwa muri yombi n’a gatsiko ka gisirikare mu gihugu cya Mali, prezida KEITA yahatiwe kurekura ubutegetsi abushyira mu maboko y’abasirikare.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Kanama 2020 nibwo agatsiko ka gisirikare gafashe kagata muri yombi prezida w’igihugu Bwwna IBRAHIM BOUBAKAR KEITA na ministre w’intebe we, bakavuga ko impamvu ari uko bashakaga guhosha imyigaragambyo y’abaturage bari bamaze iminsi basaba ko prezida na guverinoma ye yose begura kubera ibibazo biri muri icyo gihugu.

Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nyine, prezida Keita yahatiwe kurekura no kwegura ku butegetsi kandi akabikorera kuri TV y’igihugu, mu ijambo rye yavugiye kuri tereviziyo yagize ati:”…sinshaka ko hagira amaraso ameneka kubera jyewe ngo nkunde ngume ku buyobozi, oya, ….niba igisirikare gihisemo kubikemura gutya, ni iki narenzaho??!! Nta kundi

Nyuma y’iryo jambo, Prezida Keita yahise atangaza ko asheshe guverinoma ndetse n’I nteko ihingamategeko muri icyo gihugu, nyuma uhagarariye umutwe w’abasirikare bahiritse ubutegetsi yavuze ko igisirikare kigiye gutegura inzibacyuho izaganisha ku matora aho abaturage nazihitiramo uzabayobora nk’uko babyifuza.

Igihugu cy’Ubufaransa gisanzwe gifite abasirikare muri icyo gihugu, cyavuze ko kidashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi, ndetse umuryango w’ubumwe bwa Afrika n’umuryango w’Abibumbye nabo bamaganiye kure icyo gikorwa cya gisirikare.

Leave A Reply

Your email address will not be published.