MARINE FC na ETINCELLES FC bakomeje kwibana abakinnyi

9,428
Kwibuka30

Ikipe ya Marines FC yasinyishije abakinnyi babiri bakiniraga ikipe ya Etincelles FC

Nyuma yo gutakaza abakinnyi bayo babiri aribo Nsabimana Hussein ‘Desailly’ na Ndayishimiye Thierry, bombi bakerekeje muri Etincelles FC mu minsi ibiri ishize, Ikipe ya Marines FC nayo yaje kwihimura igura abakinnyi babiri bari basanzwe bakinira ikipe ya Etincelles FC.

Kuri uyu wa gatatu ino kipe yasinyishije abasore babiri harimo Gikamba Ismail wari umaze umwaka wose mu ikpe ya Etincelles FC, Ismail yasinyiye imyaka ibiri ino kipe y’ingabo zirwanira mu mazi, undi mukinnyi wasinyishijwe kuri uyu wa gatatu ni umusore witwa MUCYO FRED nawe wakinaga mu ikipe ya Etincelles FC.

Twibutse ko uno musore witwa Gikamba Ismail yahoze akinira ikipe ya Marines nyuma aza kwerekeza muri Etincelles none ubu akaba agarutse mu ikipe yita iyo mu rugo.

Kwibuka30

Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi, uwari umunyezamu wa Marines FC, Nduwayo Danny ‘Barthez’ na we yerekeje muri Etincelles FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Gikamba Ismail arasanga kugaruka muri Marines ari nko kugaruka mu rugo

Leave A Reply

Your email address will not be published.