MARINE LE PEN: ABANYAPOLITIKE BARASHAKA KUNSHECEKESHA.


Marine Le Pen avuga ko abanyapolitike bashaka kumucecekesha bamutangatanga ngo ataziyamamaza muri 2027.
Marine Le Pen ni umwe mu bagore basigaye mu mitwe ya benshi nyuma yo kwiyamamariza kuyobora Ubufaransa, ubwo perezida Emmanuel Macron washakaga kuyobora iki gihugu kuri manda ye ya kabiri yiyamamazaga. N’ubwo yatsinzwe n’uwari uri gusoza manda, ntibyamuviye intege kuko uyashakaga kongera kwiyamamaza muri 2027, ibyo ahobora kutemererwa nyuma yo kujyanwa mu nkiko.
Nyuma yo kubona ibimenyetso bishinja uyu munyapolitikekazi, bigaragaza ko yanyereje amafaranga ahabwa amashyaka y’ibihugu bigize ubumwe bw’uburayi, urukiko rwamuhamije iki cyaha, bimubera intambamyi mu gikorwa yateganyaga mu myaka ibiri iri imbere cyo kuziyamamariza kuyobora iki gihugu kiza mu bya mbere bikize ku mugabane kibarizwamo.
Nyuma y’uyu mwanzuro, Le Pen avuga ko ibi biri kugirwamo uruhare n’abanyapolitiki badashaka ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu, kandi ko Marine yiteguye kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko. Ibi bivuze ko n’ihazabu yari yaciwe rizaba riretse gutangwa mu gihe hagitegerejwe ubujurire bwe.
Aramutse yemerewe kwiyamamaza, byaba bibaye inshuro ya kane nyuma ya 2012, 2017 na 2022 agahagararira ishyaka rye rya Narional Rally(RN)
Comments are closed.