MARK ANGEL YASHYIZE UMUCYO KU BIJYANYE NO GUFASHA EMMANUELLA NA SUCCESS

3,348

Nyuma y’ibyavugwaga ku bijyanye no gutandukana n’abangavu yakoreshaga, Mark Angel yagize icyo abaivugaho.

Mark Angel ni umwe mu babyarwenya bamenyekanye muri iyi myaka icumi ishize, akaba yarakoreshaga abana b’abakobwa babiri, ari nawe ubereberera inyungu. Abo ni uwitwa Emmanuella na Success nk’uko bamenyekanye mu bice bya filime z’urwenya zakorwaga n’uyu mugabo w’imyaka 33. Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Mark, atakiri kureberera inyungu z’aba bakobwa,

Ibi byabaye bikurikira ibyavuze na Mark ubwe ku rukuta rwa TikTok kuwa kabiri, ubwo yakoraga ikiganiro ibizwi nka Live, avuga ko atakireberera inyungu zabo. Mu magambo ye yakomeje avuga ko we afite ibindi ahugiyemo kuburyo bitamushobokera gukomeza kubafasha, ahubwo bagiye kujya barebererwa n’undi, ariko bazakomeza gukorana nk’uko bisanzwe.

Mu gusobanura immpamvu yahisemo gutandukana nabo mu bijyanye no kuireberera inyungu zabo, yavuze ko adashobora kongera kureberera abana, ndetse bigoye bijyanye n’ibyo ahaugiyemo muri iyi minsi. Yakomeje avuga ko bagiye mu biganza byiza, bizabafasha gukomeza gutera imbere.

Akenshi iyo abakiri bato bagenda bakura, hari ubwo bakenera ibirenze ibyo bahabwaga, mu gihe batabibonye, cyangwa ababahagarariye baabafasha mu buryo bakeneye, bishobora kuba intandato yo gutandukana. Ibyo gutandukana na Mark kandi byemejwe na Emmanuella ndetse na Success ubwabo, cyakora abakunzi ba Mark, bazakomeza kumubona akorana nabo.

Comments are closed.