Maroc yatsinze Argentine yegukana igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20


Ikipe y’Igihugu ya Maroc y’Abahungu batarengeje Imyaka 20 yegukanye Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Argentina ibitego 2-0 bya Yassir Zabiri.
Uyu mukino wa nyuma wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025, kuri Estadio Nacional Julio Martínez Prádanos muri Chile.
Maroc yari igeze ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa nyuma yo gusezerera u Bufaransa muri ½, mu gihe Argentine yo ari ku nshuro ya munani yari igiye gukina uyu mukino nyuma y’aho isezereye Colombia.
Iyi kipe yo muri Afurika yitwaye neza ihangana na Argentine, ndetse mu minota 30 y’umukino yari yamaze gukora akazi kayo kuko rutahizamu Yassir Zabiri yari yashyizemo ibitego bibiri.
Iyi ntsinzi yatumye Maroc iba igihugu cya kabiri muri Afurika cyegukanye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20, aho byaherukaga gukorwa na Ghana mu 2009.
Abakinnyi batatu beza muri iri rushanwa ni Othmane Maamma na Yassir Zabiri ba Maroc, Milton Delgado wa Argentine. Benjamin Cremaschi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Neyser Villareal wa Colombia na Lucas Michal w’u Bufaransa ni bo batsinze ibitego byinshi (5).
Umunya-Argentine Santino Barbi yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika iba ikipe yabaniye neza andi makipe (Fair Play Award).

Comments are closed.