“MBAMENE” Ubusatirizi bushya bw’ikipe ya PSG

7,090
Kwibuka30
May be an image of 3 people
Bidasubirwaho, Messi amaze kuba umukinnyi wa PSG ku masezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa. Ni nawe uzaba uyoboye ubusaturizi bw’iyi kipe, ubusatirizi bwiswe “MBAMENE”

Ijmabo MBAMENE mu matwi y’Abanyarwanda ntabwo ryaba ari rishya kuko rikoreshwa kenshi, rikaba rituruka ku nshinga “KUMENA”, Ariko noneho muri iyi nkuru ntabwo MBAMENE ari ijambo rituruka ku nshinga kumena, ahubwo ni ubusatirizi bushya bw’ikipe ya Paris Saint Germain, buzaba bugizwe n’ibihangange bitatu muri ruhago y’isi, aribo MBAPE, MESSI na NEYMAR, byose bigatanga ijambo MBAMENE (Mbappe, Messi and Neymar).

Ubu ni ubusatirizi bushya buje nyuma y’aho Messi yemereye kwinjira muri ino kipe agasangamo Bwana Neymar bahoze bakinana mu ikipe ya Barcelona.

May be an image of 1 person, standing and indoor
Mu mupira w’umweru wanditseho ngo “ICI C’EST PARIS” (Hano ni i Paris), Messi amaze kurangizanya na PSG
Kwibuka30

Messi w’imyaka 34, yatandukanye na FC Barcelone nyuma y’uko inaniwe kumwongerera amasezerano mu cyumweru gishize bitewe n’amikoro make n’ibibazo by’imikorere muri LaLiga.

Umunyamakuru Guillem Balag ukurikirana cyane umupira w’amaguru muri Espagne, ari mu batangaje ko Messi yamaze kumvikana na Paris Saint-Germain amasezerano y’imyaka ibiri, ishobora kwiyongeraho undi umwe.

Yagize ati “Byamaze kwemezwa. Lionel Messi agiye kuba umukinnyi wa PSG. Ni ko bimeze, byarangiye. Byabaye mu minota mike ishize.”

Guillem Balague Makes Bold Prediction Ahead of Liverpool UCL Final Meeting  With Real Madrid | 90min

Ubusatirizi bw’aba bagabo batatu buzaba ari bumwe mu busatirizi bukomeye ku isi, ndetse benshi barahamya ko ba myugariro benshi bazagorwa no guhagarika buno busatirizi.

Messi mu ikipe ya PSG arahita aba umukinnyi uhenze muri iyo kipe hejuru ya Neymar na Mbappe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.