Me Nyirabageni Brigitte yatawe muri yombi nyuma yo gusaba uwo yunganira guha ruswa umucamanza.

12,829
Kwibuka30

Ku wa 15 Gashyantare 2022  Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku rubanza rw’Umunyamategeko witwa Me  Nyirabageni Brigitte. 

Uyu Munyamategeko yatawe muri yombi ku wa 26 Mutarama, 2022, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri ruange.

Me Nyirabageni Brigitte umwirondoro we ugaragaza ko ari uwo mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Akagali ka Kigarama n’Umurenge ni Kigarama.

Ubwo yari imbere y’Urukiko yabwiye Umucamanza ko nta buriganya yakoze bwatuma amara iminsi 20 afunzwe.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Urukiko ko Me Nyirageni Brigitte bumusabira gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kubera uburemere bw’icyaha yakoze.

Bwavuze ko uyu munyamategeko akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri ko ariyo mpamvu busaba ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko butarekura uyu munyamategeko wabigize umwuga kuko iperereza rigikomeje, buvuga ko mu gihe yaba arekuwe byabangamira iperereza.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa ku wa 15 Gashyantare 2022, nyuma yo kumva impande zombi Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo ku ifunga n’ifungurwa kizafatwa kuri uyu wa 17 Gashyantare 2022 Saa Munani.

Imiterere y’icyaha Me Nyirabageni Brigitte aregwa

Intandaro y’ifungwa rye yaturutse ku makuru y’uwitwa Elisha Hakuzumwami utuye mu gihugu cy’Ubwongereza,  uyu yari amaze imyaka ine aburana urubanza ariko rutararangira kubera ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19 byagiye bituma inkiko zisubika imanza kenshi.

Kwibuka30

Hakuzumwami Elisha avuga ko Me Nyirabageni Brigitte yamubwiye ko urubanza rwe rutazarangira adatanze ruswa mu Bacamanza kugira ngo baruhe itariki yo kuburana.

Avuga ko Me Nyirabageni Brigitte yamusabye miliyoni 3Frw zo guha Umucamanza wari ufite dosiye ye kugira ngo urubanza rwihute.

Hakuzumwami Elisha avuga ko uyu munyamategeko amaze kumubwira ko bigoye ko yabona ubutabera adatanze ruswa yamwoherereje miliyoni imwe kugira ngo atangire gukurikirana dosiye neza no kugira ngo urubanza rwihutishwe.

Akomeza avuga ko nyuma yo kumuha miliyoni imwe uyu Munyamategeko yamubwiye ko ari macye amusaba kohereza ayandi Hakuzumwami atangira kubona ko ashobora kuba yaramubeshye ibyo yamubwiye byose yigira inama yo gutanga ikirego mu Bugenzacyaha gutyo.

Ubugenzacyaha butangira iperereza Me Nyirabageni ahita afatwa ahita afungwa ubwo.

Me Nyirabageni Brigitte yemereye Ubugenzacyaha ko yasabye Hakuzumwami Elisha gutanga ruswa ya miliyoni eshatu n’imbere y’Ubushinjacyaha nabwo yarabyemeye.

Gusa avuga ko yabikoze kugira ngo abone ubwishyu bw’amafaranga ye kuko ngo hari imanza ebyiri yaburaniye Hakuzumwami ariko ntiyamwishyura.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yabwiye UMUSEKE ko urwego rw’ubucamanza rukomeza gusaba abantu bose cyane abagana inkiko kugendera kure abantu bababwira ko bahabwa ubutabera ari uko bahaye ruswa Umucamanza cyangwa undi mukozi wese w’inkiko.

Mutabazi ati “Umuntu wese uzajya usabwa gutanga ruswa ngo abone ubutabera, turasaba ko yazajya yihutira kubimenyesha Urukiko rumwegererye cyangwa akaba yahamagara nimero itishyurwa 36 70.”

Mu cyumweru cy’ubucamanza kiba mu mpera za buri mwaka Urukiko rw’Ikirenga rukora ubukangurambaga mu gihugu hose rugasaba abantu bagana inkiko kwirinda gutanga ruswa kugira ngo babone ubutabera.

Ubuvugizi bw’inkiko buvuga ko hari abantu bitwa Abakomisoyoneri baba ku nkiko zimwe na zimwe babwira abantu ko bashobora kubaha amafaranga bakayashyikiriza Umucamanza kugira ngo abantu babo baba bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha barekurwe.

(Src: Umuseke)

Comments are closed.