MENYA ABAGENI BABA IJAW BATAGARAGAZA IBYISHIMO KU MUNSI W’UBUKWE.

1,416
kwibuka31

Muri nijeriya hari abantu bo mu bwoko bw’aba Ijaw badaseka mu mihango y’ubukwe.

Ubusanzwe ubukwe ni umwe mu minsi 3 ikomeye buri muntu aba ategereje kwishimira, dore ko ari nawo munsi umwe muri iyo itatu yabasha kwitegurira. Uba umunsi wuzuye akanyamuneza ku maso y’abamutahiye ubukwe, ariko bikaba bitandukanye ku miryango y’aba Ijaw mu gihugu cya Nijeriya.

Muri iyi minsi hari amashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, akomeza guhererekanywa n’abantu benshi, agaragaza umugeni utegereje umusore, ahabwa amafaranga menshi ariko ntanamwenyure, ibyo bamwe bibazaga, bikabayobera, abandi bakagira ngo ni uwashatse gukora inkuru ngo amenyekane; Nyamara siko biri kuko uwo mugeni yakomokaga mu muryango w’aba Ijaw.

Ubu bwoko bw’aba bantu, bivugwa ko burambye cyane muri iki gihugu kuko no mu mateka ya kera bugarukamo. Amateka avuga ko banyuze iy’uruzi rwa Nil, bakanyura muri Tchad, bakarira imoamba muri Niger, bitegura kwinjira muri Nijeriya. Imyizerere yabo, imyumvire, n’imivugire bifite byinshi bisobanuye mu buzima bwabo, ndetse bakomeza kubihererekanya.

Bo mu gihe cyose umukobwa ataratangwa ngo ahabwe umugabo we, maze indi mihango ijyanye n’ishyingirwa ibone gukomeza, umugeni ntashobora guseka. Nyuma y’aho kandi iyo umusore ahaye umugeni amafaranga atamunyuze, ntaseka, kugeza igihe ibyifuzo bye ugiye kwitwa umugabo we abyujurije. Mu muco wabo, ibi bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko umugeni anyuzwe, kandi azita ku mugabo we neza. Guseka k’umugeni bagutegereza kimwe n’abahinzi bategereza ko imvura igwa hanyuma bagatera imyaka. Iyo bitabaye, umusore akomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umugeni aseke, ubukwe bubone gutaha.

Comments are closed.