MICHAEL B. JORDAN, ASHOBORA KUZAKORA AMATEKA MU BIHEMBO BYA OSCAR 2026

151

Nyuma yo kwisaga mu byiciro bitandukanye, Michael B. Jordan ashobora kuzakora amateka yo gutwara Oscar awards mu byiciro byinshi.

Abakunzi b’imyidagadduro bose bahanze amaso ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, ubwo hazatangwa ibihembo bya Oscars, bishobora kuzagaragaramo gutungurwa cyane kuri bamwe, nyuma yo kugaruka ku rutonde rw’abazahatana mu bisata bitandukanye.

Mu gisata cy’amashusho meza, harimo filime nka Ugonia, Frankenstein, F1, Hamnet, Marty Supreme, One Battle After Another, The Secret Agent, Sentimental Value, Sinners na Train Dreams.

Mu gisata cy’abakinnyi ba filime beza b’abagabo, hazahatana: Imothée Chalamet wagaragaye muri Marty Supreme; Leonardo DiCaprio muri One Battle After Another; Ethan Hawke wakinnye muri Blue Moon; Michael B Jordan muri filime yitwa Sinners na Wagner Moura muri The Secret Agent.

Mu bagore, hazahatana: Jessie Buckley wagaragaye muri filime yitwa Hamnet; Rose Byrne abikesha filime yitwa If I Had Legs I’d Kick You; Kate Hudson wigaragaje muri filime yitwa Song Sung Blue; Renate Reinsve wakinnye muri Sentimental Value ndetse na Emma Stone muri Bugonia.

Michael B. Jordan ni umwe mu bakinnyi bazagaragara mu byiciro bitandukanye abikesha filime yakoze mu mwaka wa 2025 yitwa Sinnerss, dore ko mu gice cy’amashusho meza, umukinnyi mwiza w’umugabo, amashusho y’umwimerere kurusha andi, indirimbo nziza muri filimi ndetse n’ibindi byinshi. Ibi bishobora kuzatuma uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 38 aca agahigo ko kwegukana ibihembo byinshi, muri filime imwe yakinnye mu mwaka ushize.

Comments are closed.