MILIYARI 5 NUMUSHINGA URAMBYE KURI RAYON, INZOZI SADATE AROTA GUKABYA.

Munyakazi Sadate yatangaje umushinga afite wo gushora miliyari 5 muri Rayon Sport
Ni mucyo yise “Offre ya Zahabu” akaba ari umushinga yifuza gushoramo akayabo ka miliyari 5 z’amanyarwanda mu ikipe yabereye umuyobozi, agasimbuzwa Uwayezu Jean Fidele nyuma y’ibitaravuzweho rumwe ku miyoborere n’icyerekezo yari afitiye iyi kipe ubwo yayaiyoboraga.
N’ubwo yasoje imirimo ye atishimiwe, Sadate yakomeje kugaragaza mu bihe bitandukanye ko yifuza gushora muri iyi kipe iri mu zikunzwe kurusha izindi mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru hano mu rwanda, dore ko n’itike imuhesha kureba imikino yose iyi kipe ikina, ayigura mu bam mbere.
Nyuma y’uko mu minsi ishize Sadate atangarije abamukurikira ko yifuza kugura Rayon Sports, kuri uyu munsi, yatangaje uko yifuza ko byazakorwa, akoresheje miliyari 5. Dore uko abivuga:
“Ibahasha ya Miliyali 5 ishyizwe ku meza, par condition :
1. Miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize;
2. Miliyari imwe izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega;
3. Miliyari eshatu zizashorwa muri MURERA mugihe cy’Imyaka 3 bivuze miliyari buri mwaka;
4. Fan Club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga Umusanzu, ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane;
5. Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo;
6. Abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa service za Zahabu cyane cyane Umufatanyabikorwa mukuru;
7. Nzashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo muve ku ma Radio abarangaza;
8. Ikipe izaba ifite ibyibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa Sports Nyarwanda;
9. Nyuma y’imyaka 3 yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 zizakora ibitangaza, Hazashingwa kandi izindi disciplines nka Volley, Basket, Amagare,…;
10. Nyuma y’Imyaka 3, Murera izaba ijya gukina hanze igendera muri ka Private Jet kanjye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za Bus kuko izaba ifite Bus yakataraboneka, Ambulance 2 ziyiherekeza aho igiye hose, Staff van 2, Moto ebyiri ziyigenda imbere“.
Yavuze ko uyu mushinga uzageza tariki 25 Ukuboza ushobora kwemerwa n’ikipe ya Rayon, bivuze ko nyuma y’aho bizaba bitagishoboka. Yongereyeho kandi ko habayeho ibiganiro byibanze kuri uyu mushinga afite, Bwana Munyakazi yafasha iyi kipe kurangiza neza shampiyona, ayishyiriraho miliyoni 100 kuri konti yayo, kandi akazongeraho 20% mugihe yatwara igikombe.
Comments are closed.