Miliyari 7 nizo BK yatanze kugira ngo Kigali Arena yitwe BK Arena

9,370

Banki ya Kigali yatanze miliyari zirindwi kugira ngo izajye yandikwa kuri stade ya Kigali Arena (Photo: Igihe).

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Gicurasi 2022 Banki ya Kigali yasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bwa QA Venue Solutions Rwanda bushinzwe kugenzura no gucunga Kigali Arena mu gihe cy’imyaka irindwi guhera mu mwaka wa 2020 , amasezerano byarangiye izina KIGALI ARENA risimbujwe BK ARENA.

Aya masezerano afite agaciro ka miliyari zirindwi (7milliard) y’Amanyarwanda, ku ruhande rwa BK Group Plc yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru Dr Diane Karusisi wavuze ko aya masezerano atezweho inyungu nyinshi, by’umwihariko binyuze mu kwegera urubyiruko nk’icyiciro usanga kibyaza umusaruro cyane iyi nyubako.

Dr Diane Karusisi yagize ati:”Kigali Arena yakira ibikorwa bitandukanye bihuza urubyiruko, kandi nka BK turifuza kwegera urubyiruko, ni nayo mpamvu twazanye ikarita izajya yifashishwa no mu kugura amatike.”

Comments are closed.