Miliyoni 20 n’ibihumbi 500 by’abantu buri mwaka bicwa n’indwara z’umutima – RBC

9,834
Kwibuka30

Abarenga miliyoni 20 n’ibihumbi 500 by’abantu ku isi bicwa n’indwara z’umutima buri mwaka. RBC ikaburira abanyarwanda ko bagomba gukora ibishoboka byose ngo ntibabe mubo ino ndwara ihitana ku bwinshi.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nzeri 2023, mu bukangurambaga Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kirimo gukora mu karere ka Bugesera ku kurwanya indwara z’umutima.

Mbere yaho ku wa kane tariki 29 Nzeri 2023, wari umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima, u Rwanda narwo rukaba rwarifayanyije n’lsi muri rusange, insanganyamatsiko yawo ikaba yaragiraga iti: “Sobanukirwa indwara z’umutima n’uko wazirinda.” 

lnzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda, Prof. Mucumbitsi Joseph yavuze ko kugera kuri ubu imibare itangwa buri mwaka n’lshami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) ivuga ko miliyoni 20 n’ibihumbi 500 bapfa ku mwaka bazize indwara z’umutima, muri abo 80% ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda bapfa ari benshi bazize indwara zitandura.

Prof. Mucumbitsi akomeze avuga ko umuntu umwe muri batanu bafite hagati y’imyaka 30 na 70 azapfa azize indwara z’umutima, naho ku rwego rw’igihugu umwe muri batatu apfa aba azize indwara zikomoka ku mutima, izubuhumekero, Kanseri na Diabete.

Prof. Mucumbitsi asobanura ko kugira ngo umuntu akure ku buryo burambye byihutirwa cyane “kurya indyo yifitemo amavuta n’amasukari make, ahubwo akongera imboga n’imbuto mu mafunguro ye, kugabanya umwanya umuntu amara yicaye ahubwo akongera uwo amara agendagenda nko gufata icyemezo cyo gukora imyitozo ngororamubiri byibura iminota 30 ku munsi, iminsi itanu mu cyumweru”.

Akomeza avuga ko byibura umuntu akwiye kubonana na muganga rimwe mu mwaka, akamurebera uko isukari afite mu maraso ingana, no guhagarika kunywa itabi, no gusinzira neza kandi igihe gihagije ko amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda ariyo aba akenewe ku muntu mukuru.

Prof. Mucumbitsi kandi yanagaragaje bimwe mu bimenyetso by’indwara z’umutima birimo umuvuduko w’amaraso, kunywa itabi, kurya nabi, diyabete, ibiro by’umurengera ndetse n’umubyibuho ukabije, kunywa inzoga nyinshi, kugira siteresi nyinshi ndetse no kuba mu muryango harimo abantu bagiye barwara izi ndwara cyangwa se indwara yo guturika k’udutsi two mu bwonko.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku ndwara z’umutima mu kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Francois, avuga ko hamaze gupimwa abarenga 1,750 muri bo 29% bafite umubyibuho ukabije, mu gihe 12.5% basanzwemo umuvuduko w’amaraso ukabije, mu gihe 40% batazi ko bagendana umuvuduko w’amaraso ukabije.

Kwibuka30

Abaturage basabwe kujya bipimisha byibuze inshuro imwe mu mwaka bakamenya uko bahagaze

Akomeza avuga ko ari yo mpamvu bari muri ubu kangurambaga bwo kubwira abantu kugana service zo kwipimisha indwara z’umutima ziri mu bigo nderabuzima byose bibegereye bakamenya uko bahagaze.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yasabye abaturage kumvira inama abakora mu nzego z’ubuzima babagira ko ari bwo bazaba Abanyarwanda bazira indwara bakabona uko bakorera igihugu ubuzima buhagaze neza.

Muri ubwo bukangurambaga bwo kurwanya indwara z’umutima n’uko wazirinda, abaturage bisuzumishije indwara zirimo iz’umuvuduko w’amaraso, Diabete, n’umutima.

Indwara z’umutima ni iki?

Indwara z’umutima zikubiyemo uruhuri rw’indwara ziterwa no kwiyubaka kw’utubuye mu mijyana n’imigarura y’amaraso. Kwikora k’utwo tubuye tugumamo, bishobora gutera indwara zidakira kw’iz’imitsi ijyana amaraso, kubabara mu gatuza, guhagarara k’umutima cyangwa iturika ry’udutsi two mu bwoko rizwi nka (stroke).

Indwara izwi cyane mu ndwara z’umutima ni Coronary Artery Disease (CAD), ituma amaraso agana mu mutima agenda gake cyane. Kugenda gake kw’amaraso agana mu mutima gushobora gutera umutima guhagarara.  

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.