Min. Nduhungirehe yanenze abatari kumva impamvu M23 yafashe umujyi wa Masisi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gufata ibyemezo n’imyanzuro ihengamiye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byirengagije ukuri ku bijyanye n’impamvu z’ikibazo cy’umutekano muke kiri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni ingingo yagarutseho mu ijoro ryo ku wa Kabiri abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X. Yagarukaga ku itangazo riherutse gushyirwa hanze n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bijyanye n’ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’andi yagiye ashyirwa hanze mu bihe bitandukanye.
Iri tangazo rya EU riherutse gusohoka risaba umutwe wa M23 kurekura Umujyi wa Masisi uherutse gufata ndetse n’ibindi bice byose biwegereye.
Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yashyize hanze, yavuze ko urebye aya matangazo ibi bihugu n’imiryango mpuzamahanga bishyira hanze, byihutira kwamagana M23, ariko bikirengagiza impamvu irwana.
Ati:“Mu ntangiriro z’umwaka nasomye amatangazo menshi y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, yihutira kwamagana igikorwa M23 iherutse gukora cyo gufata igice cya Masisi. Menshi muri ayo matangazo yongeye gushinja u Rwanda gushyigikira M23, hakoreshejwe imvugo ibogamye inirengagiza ibintu, ivuga guhonyora ubusugire n’imbibi bya RDC.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo ibi bihugu bikora bidakwiriye, kuko hari ukundi kuri kwinshi byirengagiza.
Ati:“Biteye isoni kubona ko nta na rimwe muri aya matangazo rigaragaza uku kuri: Ibice byinshi bya Masisi byari mu maboko y’abajenosideri bo muri FDLR, umutwe w’amahanga wigaruriye ubutaka bwa Congo. Nta na rimwe ibi bihugu byamaganye uku kwigarurira ubutaka bw’Abanye-Congo barimo n’Abanye-Congo b’Abatutsi.”
“Bisa nk’aho uyu mutwe ukomoka mu Rwanda wakoze Jenoside ufite uburenganzira ku butaka bwa Congo kurenza umuryango mugari w’Abanye-Congo, uyu mutwe uri kugerageza kurimbura.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ikindi amahanga yirengagiza ari abacanshuro b’Abanyaburayi bari mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati:“Ikibazo cy’abacanshuro b’Abanyaburayi, boherejwe mu Burasirazuba bwa RDC gutanga ubufasha (ku ngabo za leta), mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya FARDC, FDLR yakoze Jenoside, CMC Nyatura, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi nabwo ntikirakemurwa. Ndetse ibihugu EU n’ibihugu biyigize ari nabyo biturukamo abo bacanshuro, bakomeje guceceka no kutagira ibyo bikora ku byaha byabo.”
Ikindi Nduhungirehe yagarutseho ni uburyo aya matangazo y’amahanga yirengagiza ibijyanye no gukemura impamvu-muzi z’intambara iri kuba, yatewe no guhezwa kw’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bagizweho ingaruka n’imvugo z’urwango, kuvangurwa no kwicwa.
Ati:“Kandi uyu muryango mugari w’Abanye-Congo bakomoka mu Rwanda uriho muri RDC mu myaka irenga 100, kubera imipaka yashyizweho n’abakoloni yashushanyijwe n’ibihugu bigize EU, ari nabyo bitajya bisigara inyuma mu gushinja uyu mutwe (M23) wiyemeje kurinda uyu muryango mugari.”
Yakomeje avuga ko “nta na rimwe muri aya matangazo y’ibihugu rijya rigaragaza ko hakenewe ibiganiro bya politike hagati ya RDC na M23, bigamije gukemura iki kibazo bihereye mu mizi, hagamijwe gushaka ikibazo kirambye cy’iyi ntambara.”
Yashimangiye ko ikibazo cy’iyi ntambara kidashobora gukemurwa no kuba umuryango mpuzamahanga ukigereka ku bandi Cyangwa kwihuza inshingano k’ubuyobozi bwa RDC.
Minisitiri Nduhungirehe atangaje ibi mu gihe ubuyobozi bwa RDC bukomeje kugaragaza ubushake buke mu gukemura iki kibazo cy’intambara ya M23.
Ni imyitwarire yatumye n’igikorwa cyo gusinya amasezerano y’amahoro cyari giteganyijwe i Luanda ku wa 15 Ukuboza 2024, gisubikwa bitunguranye kuko RDC ku munota wa nyuma yavuze ko itazigera iganira na M23 kandi yari yarabyemeye.
Comments are closed.