MINALOC ntiyemeranya n’abita kwegura kw’Abayobozi bananiwe inshingano ‘Tour du Rwanda’
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, avuga ko abayobozi b’Uturere twa Karongi na Rusizi baherutse kwegura, byavuye ku mpamvu zabo bwite ariko bamaze kubona ko badaha serivisi nziza abaturage, harimo no kuzigurisha, nubwo ngo atari inkubiri yiswe ‘Tour du Rwanda’ itangiye.
Dr Mugenzi asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage bakabaha umwanya, bakumva ibibazo byabo, bakagira n’umuhate wo kubikemura mu buryo bwihuse, abaturage batarinze gusiragizwa.
Dr Mugenzi, avuga ko abaturage atari bo bagomba gusanga abayobozi ku Mirenge, ku Karere n’ahandi, ahubwo ngo abayobozi ni bo bagomba kubasanga aho batuye.
Dr Mugenzi yamaganye imirongo miremire y’abaturage ku biro by’ubuyobozi, aho abakozi cyangwa abayobozi baho ngo birangira batamenye igisubizo baha buri muturage.
Dr Mugenzi yagize ati «Twebwe icyo twifuza ni uko abayobozi basanga abaturage haba ku Murenge, mu Kagari n’ahandi, ariko ibibazo by’abaturage bigakemuka. Ikindi ni uko hari serivisi nyinshi zigenerwa abaturage zitabageraho. Bishoboka bite ngo umuturage ahabwe inka muri gahunda ya Girinka ariko akabanza gutanga amafaranga?»
Ati « Ibyo bintu birahari, akenshi niwumva abantu basezera, ni uko bakubwira bati ‘twagiranye ikibazo n’aba bayobozi ariko ntibabyitaho,’ ibyerekeranye n’ibyo (byo kugurisha serivisi) bigize ibyaha, ubwo byabazwa RIB(Ubugenzacyaha) nta cyo nabivugaho.»
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko umuyobozi ukuriye abagurishije serivisi ku baturage na we aba agomba kubibazwa.
Dr Mugenzi avuga ko abayobozi b’Uturere twa Karongi na Rusizi beguye ku mpamvu zabo bwite ariko bamaze kubona ko badaha serivisi abaturage. Gusa ngo ntabwo ari inkubiri yiswe ‘Tour du Rwanda’ itangiye.
Ku wa 15 Ugushyingo 2024, nibwo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, hamwe n’uwari umwungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu (FED), Niragire Theophile, ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama, beguye ku mirimo bari bashinzwe.
Bidateye kabiri ku itariki 23 Ugushyingo 2024, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet na Dukuzumuremyi Anne Marie wari umwungirije ashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage(ASOC), ndetse n’uwari Umujyanama uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), witwa Jeanne Niyonsaba, na bo bahise batanga amabaruwa y’ubwegure bwabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko icyuho cyasizwe n’abayobozi b’uturere beguye cyasigayemo by’agateganyo abayobozi bungirije bakiri mu myanya yabo(Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu cyangwa ushinzwe Imibereho myiza) hamwe n’Inama Njyanama.
Ingingo ya 48 y’Itegeko ryo muri 2021 rigenga Akarere, ivuga ko iyo Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije bakuwe mu mirimo yabo icyarimwe, mu gihe kitarenze amezi atatu (3) uhereye ku munsi Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije bahagarikiye imirimo, Guverineri w’Intara ateranya Inama Njyanama y’Akarere idasanzwe ikitoramo uyobora Akarere by’agateganyo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, ukiri mushya kuko yashyizweho na Perezida Kagame ku itariki ya 18 Ukwakira 2024, avuga ko ikimuraje ishinga cya mbere ari serivisi nziza zigomba guhabwa umuturage mu gihe cyose azaba ari muri iyi Minisiteri.
(Src:Umuryango)
Comments are closed.