Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu bane aribo bamaze kwandura indwara y’ubushita.

266

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane bafite indwara y’ubushita bw’Inkende (Monkeypox). Babiri muri bo bamaze kuvurwa barakira, mu gihe abandi babiri bari kwitabwaho n’abaganga kandi hari icyizere ko nabo bazakira.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa Gatanu rivuga ko aba bantu bane bahuriye ku kuba bose barakoreye ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki cyorezo gikomeje kugaragara ku bwinshi.

Rikomeza rivuga ko “Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa ikomeje Ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abo barwayi, kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi ahabwe ubuvuzi akire bityo hirindwe ugukwirakwira kw’indwara mu bantu Benshi.”

Minisiteri y’Ubuzima yijeje ko Ibikorwa by’igenzura bikomeje ku mipaka hagamijwe indwara z’ibyorezo zambukiranye imipaka, ndetse ihumuriza Abanyarwanda ko ingendo hanze y’igihugu zikomeje.

Comments are closed.