Minisitiri Dr Nsabimana yasobanuriye Abadepite ibyadindije umushinga wa “Biogaz”

7,368
Kwibuka30
Rwanda - Vétérinaires Sans Frontières Belgium

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo  Dr Nsabimana Ernest yasobanurire  mu magambo  Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ibyadindije umushinga wa “Biogaz” agaragaza ko harimo  kuba inyigo yawo itarateguwe neza.

Ibibazo yabajijwe byiganjemo ibikubiye muri raporo zinyuranye z’Umugenzuzi Mukuru  w’Imari ya Leta by’umwihariko iya 2019/2020. Hari n’ibyakorewe ubusesenguzi na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’Umutungo wa Leta.

Uyu mushinga wa Biogaz watangiye muri 2007 wari  witezweho kugabanya ibicanwa by’inkwi  mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije,  gusa wagaragayemo ibibazo ku buryo  nk’uko byagarutsweho aho  Biogaz 55% zidakora kandi  mu gihugu hubatswe izigera ku 9647.

Mu mbogamizi zagaragajwe zo kuba ahenshi zitagikora harimo ko abazubakiwe bagorwaga no kubona ubushobozi bwo kugira ngo zikore neza kandi zigasaba imirimo myinshi nko gukuka   ibilo  40 by’amase no gushaka litiro 40 z’amazi yo kuvangamo.

Hanagarutswe ku kibazo cy’ amafaranga yari agenewe iyi gahunda ya Biogaz  yakoreshejwe ibyo atari agenewe andi ntiyakoreshwa.

Minisitiri Dr Nsabimana na we yemeje ko koko uriya mushinga wagaragayemo ibibazo. Yagize ati: “Kuva umushinga watangira hari ibibazo byinshi biwurimo kandi twese tubona bijyanye cyane cyane n’uko umushinga wateguwe ndetse no kuba ibyari byitezwe bitarabonetse”.

 Yagaragaje ko hari ibibazo bituruka ku buryo Biogaz zubatswe (design), ibishingiye ku bumenyi kuko nyuma y’uko umushinga wegerejwe uturere  na Sosiyete ishinzwe ingufu REG/EDCL igahabwa inshingano yo gutanga ubufasha mu bya tekinike,  abagombaga kuzikurikirana  nta bumenyi bari bafite, aho izagiye zigira ibibazo zitabashije gusanwa ngo zongere zikore.

Kwibuka30

Hagiye hubakwa ubwoko butandukanye bwa Biogaz bikaba biri  mu byatumye ubufasha mu buryo bwa tekiniki budatangwa  kuko bamwe wasangaga barahuguwe ku bwoko bumwe ubundi batabuzi.  Ibi bikaba byaratumye abaturage bacika intege mu kwitabira iyi gahunda.

Ikindi kibazo ni icy’uko abaturage bamwe bari bafite inka bagiye bazigurisha abandi bakimukira ahandi.  Minisitiri Dr Nsabimana ati: “Niba Biogaz  isaba kuba ufite inka eshatu ugasanga umuturage afite inka imwe”.

Yongeyeho ko hari n’ikibazo cy’uko  ubukangurambaga butashyizwemo imbaraga  ngo abaturage bamenye icyo uyu mushinga ugamije.

Abadepite batanze ibitekerezo by’uko hajya hakoreshwa ibindi bitari amase, hakaba hakoresha imyanda yo mu bimoteri  cyangwa se hakaba hakoreshwa biriya bikoresho byari bisanzwe bikoresha  ariko bikaba biri ku gipimo gito ku buryo byorohera umuturage kubibona.

Minisitiri  w’Ibikorwa Remezo Dr Nsabimana yavuze ko ibyo byazigwaho hagafatwa ingamba  hashingiwe ku bizava mu  bushakashatsi burimo gukorwa mu gihugu hose na rwiyemezamirimo washyizweho biciye muri EDCL, aho arimo kugenzura  ibibazo byose bya Biogaz,  mu mezi atatu bukazaba burangiye.

Yagize ati: “Uyu ni umushinga ufitiye igihugu akamaro ugomba gukomeza nubwo habaye ibibazo byagiye biwudindiza. Ntabwo wageze ku ntego ariko uramutse ushyizwemo imbaraga ugakurikiranwa tukubahiriza n’inama tugirwa wadusigira umusaruro ufatika.”

By’umwihariko ku bijyanye no kubyaza umusaruro  imyanda, yavuze ko nk’ ikimoteri cya Nduba kirimo gukorerwa inyigo binyuze mu mushinga  Leta y’u Rwanda ifatanyijemo na  Suede, ku buryo gazi yavamo yakoreshwa mu guteka hakavamo n’iyakoresha mu modoka.

Abadepite banasabye ko abagize uruhare mu migendekere mibi y’uyu mushinga wa Biogaz baryozwa igihombo wateje Leta n’abaturage.

Comments are closed.