Minisitiri Dr. Nsengiyumva yibukije Indangamirwa inshingano zo kurengera isura y’u Rwanda

Mu muhango wo gusoza icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa wabaye ku wa 14 Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko rwari rumaze iminsi 45 mu itorero, kuba intumwa nziza z’u Rwanda aho bari hose, kuruvuganira no kururindira isura.
Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 ryasojwe ku mugaragaro mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, ryitabiriwe n’urubyiruko 443 barimo abakobwa 135. Aba banyeshuri barimo abiga cyangwa batuye mu mahanga, abize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, n’abayobozi b’urubyiruko.
Mu gihe cy’iminsi 45 bamaze, bahawe amasomo n’inyigisho z’ubutore, umuco nyarwanda, amateka y’igihugu, indangagaciro na kirazira, uburyo bwo gukemura ibibazo, ubuyobozi bufite ireme n’ubwitange mu kubaka igihugu.
Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yabibukije ko bafite inshingano zihariye zo kuba abarinda izina ry’u Rwanda n’ibyagezweho.

Yagize ati: “Abasebya u Rwanda muzabavuguruze, mubatsindishe ukuri. Indangamirwa by’umwihariko, mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzaba muri hose, mukaba abaranga beza. Aho muzajya hose, mugomba kugendana u Rwanda ku mutima, muzirikana indangagaciro Nyarwanda no guterwa ishema no kuba Umunyarwanda.“
Yabasabye gutangira gutekereza ku ruhare buri wese akwiye kugira mu kubaka igihugu, azirikana inkingi cyubakiyeho zirimo ubukungu, imibereho n’imiyoborere myiza ndetse n’umutekano.
Ati: “Turasabwa twese kugira ubushake bwo gutera imbere no guteza imbere igihugu kuko amateka y’igihugu cyacu yerekanye ko iyo hari ubushake, twagera ku cyo twiyemeje icyo ari cyo cyose. Amasomo ari mu mateka yacu ntituzayapfushe ubusa.“
Itorero Indangamirwa ni umusingi ukomeye mu kwimakaza indangagaciro zubaka umuryango nyarwanda. Abarisohotsemo basabwe kudapfusha ubusa ubumenyi bahawe, ahubwo bakabukoresha mu kurinda ibyagezweho, guhangana n’abashaka guhindanya isura y’u Rwanda, no kuba imbarutso y’impinduka aho bari hose, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)
Comments are closed.