Minisitiri Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi mu Buhinde

151

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Buhinde aho yitabiriye inama igamije gukomeza no kwagura ubufatanye hagati y’iki gihugu n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye z’iterambere.

Aya makuru yatangajwe ku wa 2 Werurwe 2026 binyuze ku butumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda kuri X.

Iyi nama y’iminsi ibiri, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe ikazasozwa ku wa 3 Werurwe 2026, iribanda ku gusuzuma intambwe imaze guterwa mu bufatanye bw’ibihugu byombi no kurebera hamwe uburyo bushya bwo kurushaho kubushimangira. Inzego ziri kwitabwaho cyane zirimo ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Shri Janesh Kain, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no gushaka andi mahirwe mashya y’ubufatanye.

Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’u Rwanda n’u Buhinde bwo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku nyungu rusange no guteza imbere iterambere rirambye.

Mu mwaka wa 2018, umubano w’u Buhinde n’u Rwanda warushijeho gushimangirwa ubwo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, rwahinduye isura y’umubano hagati y’ibi bihugu bisanganywe ubufatanye kuva kera.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com)

Comments are closed.