Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kujya rusubiza abavuga nabi u Rwanda

2,957
Kwibuka30

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasabye urubyiruko afite mu nshingano gusubiza uwo ariwe wese washaka kuvuga nabi umukuru w’lgihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, n’u Rwanda muri rusange ko ibyo bakomeje kumuvugaho atari ukuri, ahubwo bigamije gusebya igihugu no kurangaza gusa.

Abinyujije ku rubugwa rwa X rwahoze ari tweeter Minisitiri Utumatwishima, yabanje kwibutsa urubyiruko rw’u Rwanda ko mu myaka 30 ishize, rwahawe amahirwe arimo ayo kubaho mu buzima bwiza, no kugira uruhare mu buzima bwose bw’igihugu rudahejwe. Ndetse ko ari narwo igihugu cyubakiyeho. Rero ko uwatumye ibi byose bigerwaho ari umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Yarubwiye ko arirwo rukwiye gufata iyambere mu gusubiza ndetse no kubwiza ukuri abakomeje kuvuga nabi umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, bamuvugaho ibihabanye nukuri bagoreka amateka, bo bakagaragaza isura y’anyayo y’igihugu kuko aribo u Rwanda ruri mu maboko, bazakomeza kururindira ubusugire bwarwo, bakarurinda icyaruhungabanya.

Ati: “Rubyiruko,Mu myaka 30 ishize, urubyiruko rw’u Rwanda twahawe amahirwe aduha ubuzima bwiza no kugira uruhare mu buzima bwose bw’igihugu. Uwabiduhaye ni Paul Kagame“.

Mukomeze mubwize ukuri abakomeje kuvuga nabi Perezida wacu n’u Rwanda“.

Kwibuka30

Minisitiri kandi yarusabye ko rwa komeza kuba maso, rukitegura ati: “kandi biduhe umukoro wo kwitegura”.

Urubyiruko afite mu nshingano narwo rwahise rumwitabana ingoga, rumusubiza ko ubutumwa babwumvishe bwa bagezeho.

Uwitwa Tito Hare, kuri X yagize ati: “Turahari kubw’igihugu cyacu na Perezida wacu, nta bwoba dufite“.

Dr Dash, kuri X nawe yunzemo ati: “Nyakubahwa Minister, urubyiruko uyoboye rumeze neza 100 ku ijana nabonye bafashe iya mbere mu gusubiza abifuriza u Rwanda n’abanyarwanda inabi. Bahagaze bwuma kuko batojwe n’inkotanyi, rero ntibabona ibigurutse byose ngo biruke“.

Uwitwa Caguwa kuri X nawe yagize ati: “Igihugu cyacu turagikunda kandi cyane

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.