Minisitiri w’ingabo Maj Gen Murasira yakiriye itsinda rya EU

7,097

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira ari kumwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura bakiriye ku cyicaro gikuru cya minisiteri y’ingabo, itsinda ry’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zari ziyobowe na J Balfoort, wungirije umuyobozi ushinzwe umutekano na politiki y’ubwirinzi mu muri uyu muryango.

Yari kumwe kandi na Vice Admiral H Bléjean, umuyobozi mukuru ushinzwe ibya gisirikari mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zinyuranye zirimo umutekano na gisirikari.

Comments are closed.