Minisitiri w’Intebe yagejej ku Nteko Ishinga Amategeko imishinga yo gukumira ibiza

2,451

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma byerekeye imicungire y’ibiza n’ingamba zo guhangana nabyo.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ibiza bikomeye u Rwanda ruherutse guhura nabyo ari ibyibasiye Intara y’i Burengerazuba n’ibindi bice by’Amajyaruguru n’Amajyepfo mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Ibyo biza byatewe n’imvura yanateye n’imyuzure hamwe na hamwe cyane cyane mu Karere ka Rubavu byahitanye abantu 135 abandi 111 barakomereka.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko muri rusange ibyo biza byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 222 Frw ndetse hakaba hakenewe miliyari 518 Frw zo gusana ibyangiritse.

Hagati aho ariko Guverinoma yihutiye gutanga ubutabazi ku buryo abaturage ibihumbi 20 bahise bacumbishirizwa mu ma site 93 atandukanye.

Ni mu gihe kandi imiryango 3 711 yakodesherejwe, inzu 488 z’abaturage zirasanwa mu gihe imiryango 3 088 igomba kubakirwa.

Minisitiri w’Intebe avuga ko igishimishije muri ibi byose ari uko nta cyorezo cyibasiye abakuwe mu byabo kuko isuku yakomeje kwitabwaho.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko guverinoma ifite imishinga itandukanye igamije gukumira ibiza mu buryo burambye habungabungwa ibidukikije.

Muri iyo mishinga harimo uwo gutera ibiti witwa TREPA, uwo gukumira imyuzure mu gace k’ibirunga, uwo kubungabunga umugezi wa Sebeya, Green Gicumbi, umushinga wo kubungabunga umugezi wa Giciye n’indi ikiri mu nyigo.

Comments are closed.