Minisitiri w’Intebe yasabye abasoje Kaminuza kwirinda ubusinzi n’ingeso mbi

151
kwibuka31

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kwirinda ubusinzi, ubunebwe n’izindi ngeso mbi, ahubwo bakarangwa n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda no gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu. Ibi yabivugiye mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 9.526 basoje amasomo mur’iyi kaminuza mu mwaka wa 2025, byabereye i Huye ku nshuro ya 11, ku wa Gatanu.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko abasoje amasomo bagaragaje umurava n’ubwitange byabagejeje ku ntsinzi. Yabasabye gukomeza kugira intego no guharanira kuba urubyiruko rukunda igihugu n’umurimo.

Ati: “Uyu munsi muhesheje ishema ababyeyi n’imiryango yanyu, kandi munahesheje ishema Igihugu cyabahaye amahirwe atumye mugera kuri uyu munsi. Akanyamuneza kagaragara ku maso y’ababyeyi banyu ni ikimenyetso cy’uko bataruhiye ubusa”

“Tubitezeho kuba urubyiruko rukunda Igihugu, rukunda umurimo kandi ruharanira kuwunoza. Mwirinde kandi imyitwarire idakwiye ndetse n’ingeso mbi zose zirimo ubusinzi, ubunebwe, kwiyandarika ndetse n’ibindi kuko bishobora gutuma mutagera ku nzozi zanyu.”

Yongeyeho ko iterambere ry’u Rwanda ryubakiye ku nkingi y’ingenzi, ari yo abarutuye.

Ati: “Icyerekezo cyacu ni ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, twibanda ku guhanga ibishya, no kubaka ubumenyi bukwiye. Ni yo mpamvu kongerera ubumenyi abaturage biri ku isonga muri gahunda ya kabiri y’iterambere ry’Igihugu, NST2.”

Yabibukije  kuzirikana ko ari imbaraga z’igihugu, abasaba gukoresha ubumenyi mu gufatanya n’abandi banyarwanda  gusigasira ibyiza twagezeho no guharanira kubyongera.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yashimye umurava w’abasoje amasomo, abibutsa ko binjiye ku isoko ry’umurimo mu gihe isi iyobowe n’ikoranabuhanga ry’ubwengewe bw’ubukorano.

Ati: “Ndabagira inama ko mbere na mbere mukomeza kwiga kuko ni ingenzi yo kuguma ku isonga mu byo ukora. Mukomeze mutyaze ubwenge n’impano zanyu.”

Prof Didas Kayihura Muganga yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro no guhangana n’imbogamizi bazahura na zo.

Yagize ati: “Twabateguriye kuzavamo abayobozi batanga impinduka. Mugende mukoreshe ubwenge bwanyu muhindure sosiyete binyuze mu guhanga ibishya.”

Ibi birori byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu baturutse mu mpande zitandukanye, birimo ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abasoje amasomo, bishimira intambwe bagezeho. Ni ku nshuro ya kabiri bikurikiranye bibera i Huye, aho UR yongera gushyira ku isoko ry’umurimo abize mu nzego zitandukanye z’ubumenyi, barimo abashakashatsi, abarimu, inzobere mu buvuzi, icungamari, mu by’itumanaho n’ikoranabuhanga.

Comments are closed.