Minisitiri w’uburezi yaraye yambuwe iyo minisiteri nyuma y’umwaka umwe gusa yari ayimazeho.

358

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Nzeli 2024, Perezida wa Repubulika yakuyeho uwari minisitiri w’uburezi, amwimurira mu kigo gishinzwe iby’ikirere.

Ni mu itangazo ryaraye rishyizwe hanze ahagana saa mbili z’umugoroba, iryo tangazo ryavugaga ko Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya abayobozi bashya harimo Bwana Joseph Nsengimana wagizwe minisitiri w’Uburezi agasimbura Dr Gaspard Twagirayezu wari waragiyeho umwaka ushize mu kwezi kwa munani aza asimbura Dr. Uwamaliya Valentine wamaze imyaka itatu ayobora iyo ministeri.

Twagirayezu Gaspard abaye umuyobozi wa mbere ukuwe mu mwanya nyuma y’aho perezida wa Repubulika arahiriye kuyobora igihugu mu yindi manda.

Imbaraga z’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga

Benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’uburezi mu Rwanda, barasanga izi mpinduka zitewe n’uburyo butanoze abana bagiye bashyirwa mu myanya y’aho bazajya kwiga n’ibyo baziga, ni ibintu byavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho umwana yahabwaga ishami ry’amasomo aziga mu buryo buhabanye n’amasomo yagiye atsinda mu bizami bya Leta. Ni ibintu byavuzwe cyane mu bitangazamakuru bitandukanye binengwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nka X isanzwe ikurikiranwa n’abatari bake, ndetse nta gushidikanya ko amarira y’abaturage yaba yarabonywe n’abashinzwe gufata ibyemezo, hari n’abavuga ko Perezida ubwe yabyiboneye.

Mu yindi myanya yashyizwemo abayobozi, harimo Nelly Mukazayire wagizwe umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ya sport, we yari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Ni umwanya yari ariho guhera muri Werurwe 2023, mbere yaho akaba yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau. Mukazayire yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Comments are closed.