Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi ari mu ruzinduko mu Rwanda

6,248
Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi ari mu ruzinduko mu Rwanda

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Banyankimbona Domine uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Abayobozi b’impande zombi barimo kugirana ibiganiro bigaruka ku mubano n’ubufatanye mu bijyanye n’ubutabera.

U Rwanda n’u Burundi bisanzwe bifitanye amasezerano ajyanye no guhererekanya abanyabyaha ndetse n’imikoranire mu rwego rw’ubutabera.

Minisitiri Banyankimbona yabwiye mugenzi we w’u Rwanda ko ibihugu byombi byahoze bigenderanira nyuma haza kuzamo agatotsi ariko kuri ubu umubano ukaba urimo kuzahurwa.

Uyu ni undi muyobozi ukomeye mu Burundi usuye u Rwanda nyuma y’aho mu mutekano n’izindi ntumwa za Perezida w’u Burundi Yohereje mu rwego rwo kongera gutsura umubano wangiritse kuva muri 2015.

Umukuru w’Igihugu yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri Amb. Ezéchiel Nibigira n’itsinda yari ayoboye ku wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama 2022 bagirana ibiganiro.

Kuwa 08 Gashyantare uyu mwaka,Perezida Kagame yijeje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzasubira mu buryo vuba bidatinze.

Ati “Mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n’Abanyarwanda babane nk’uko byari bisanzwe ndetse n’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekako bijyanye no ku mupaka tugenda tubyumvikanaho n’Abarundi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo hageragezwaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza. U Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mugambi ariko rubihakana rwivuye inyuma.

Kuva icyo gihe inzego zose mu bihugu byombi zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe ariko bikagenda biguru ntege.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagaragaye impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi; hari icyizere ko vuba aha ibihugu byombi bizagirana imigenderanire n’ubuhahirane nk’uko byahoze.

Mu mpera za Kanama 2020, Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Burundi zahuriye ku Mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro yari imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Mu Ukwakira 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

Mu mwaka ushize, abaguverineri b’u Rwanda n’u Burundi bagiranye ibiganiro bitandukanye bigamije kubyutsa imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Nko mu Ukwakira 2021, aba bayobozi bahuriye ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, bemeranya kongera imbaraga mu bufatanye bugamije kurwanya ibyaha.

Na mbere u Rwanda ni rwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’Umutwe wa RED Tabara uburwanya, bafatiwe mu Ishyamba rya Nyungwe mu 2020.

U Burundi nabwo muri Kanama 2021 bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

Muri uko kwezi kandi u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bwarwo bakekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura.

Ku wa 19 Ukwakira 2021, u Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN, bari baherutse gufatirwa ku butaka bw’icyo gihugu.

(Src:Rwandatribune)

Comments are closed.