Ministre GATABAZI Jmv yijeje guverineri Habitegeko kuzamuba hafi

5,814
Image

Honorable GATABAZI JMV yijeje ubufasha no kuba hafi Bwana HABITEGEKO Francois uherutse guhabwa inshingano nshya zo kuyobora intara y’ uburengerazuba.

Ibi Honorable GATABAZI Jean Marie Vianney yabivuze mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati y’uwahoze ari guverineri w’intara y’uburengerazuba Bwana MUNYANTWARI Alphonse na Bwana HABITEGEKO Francois umaranye icyumweru kirenga hafi izo nshingano zo kuyobora iyo Ntara.

Muri uwo muhango wayobowe na GATABAZI ubwe, ministre mushya wa Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, yaashimiye Alphonse MUNYENTWALI ku kazi keza kandi gakomeye yakoreye intara yari ashinzwe, anamushimira ubwitange yagiye agaragaza mu mirimo itandukanye yagiye ashingwa, yongera ashimira na Guverineri mushya, uhawe inshingano nshya.

Image

Gatabazi yijeje guverineri mushya ko azamuba hafi

Usibye ibyo, na none ibyo, Ministre GATABAZI JMV yijeje guverineri mushya kuzamuba hafi no kuzamworohereza akazi.

Minstre GATABAZI Jmv yahawe inshingano zo kuyobora ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu ntangiriro z’icyumweru gishize asimbura kuri uwo mwanya Prof. shyaka Anastase wari warawugiyeho mu mwaka wa 2018.

Image

Comments are closed.