Ministre Gatabazi yasobanuye uburyo ibiryo bigenewe abatishoboye bitangwa.

5,723
Nyuma y’aho Lata yongeyeho iminsi itanu ku icumi ya guma mu rugo, ministre yavuze ko abatishoboye bazakomeza guhabwa ibibatunga ndetse anasobanura uburyo iyo nkunga y’ibiribwa itangwa.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo abaturage bo mu turere twashyizwe muri gahunda ya “gumamurugo” bari biteze ko iminsi icumi yatanzwe yo kuba muri iyo gahunda irangiye, Leta yaje guhita yongeraho indi itanu kubera ko ubwandu butari bwagabanuke neza muri utwo turere nk’uko byasobanuwe na ministre Gatabazi.

Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Gatabazi yaboneyeho akanya asobanura ikibazo cy’inkunga y’ibiribwa Leta igenera imwe mu miryango iri mu turere twashyizwe muri iyo gahunda, ndetse avuga ko muri ino minsi itanu Leta izakomeza gutanga iyo nkunga y’ibiribwa.

Mu gusobanura uburyo iyo nkunga y’ibiryo itanga, yavuze ko ibyo kurya bigenerwa buri muturage biva ku rwego rw’Igihugu bipimwe neza, kandi aho abayobozi bubahirije kubitanga uko byakabaye abaturage barabyishimira.

Yatanze urugero, avuga ko nk’umuryango w’abantu 6 aho umuntu agenerwa amagarama 200 y’ibishyimbo ku munsi, ya magarama akubwa inshuro esheshatu kikaba ikilo na garama 200, na byo byakubwa n’iminsi 10 bikagera ku bilo 12.

Ku ifu, niba umuntu umwe agenewe amagarama 300 ku munsi; urakuba 6 bibe ikilo na garama 800 nukuba iminsi 10 biraba ibilo 18. Niwongeraho umuceri ugakuba gutyo usanga ibyo kurya bihawe umuryango biba bitubutse, kandi buri byo kurya biba byanditseho umubare w’abagize umuryango bigenewe.

Gusa bivugwa ko hari abayobozi bagiye babisaranganya abaturage, atari uko byabuze ahubwo bashaka kuza kwisaguriza.

Minisitiri Gatabazi ati: “Twifuza ko umuturage ibiryo byamugeraho uko byagenwe kandi noneho na we akumva ko ari inkunga aba yahawe; iyo bitabaye uko abyifuza nanone bingana uko bikwiye kuba bingana nanone dusaba abantu kuba babyakira neza.”

Mu Mujyi wa Kigali hagagaragaye agashya ko guha imiryango irimo abarwayi ba COVID-19 amata n’ifu ikungahaye ku ntungamubiri. Minisitiri Gatabazi yavuze ko hatanzwe litiro 159 z’amata, na toni zigera eshatu z’iyo fu ya ‘porridge’.

Mu Turere na ho hagaragaye ubufatanye, aho abaturage bagiye bunganira abaturanyi babo muri ibi bihe bigoye, bamwe bagiye banafasha mu mirimo bagenzi babo barwaye abandi barabagaburira.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimye uwo mutima wa Kinyarwanda kuko ugaragazaubumwe bw’Abanyarwanda n’uko bahora biteguye gufatanya na Leta mu bihe bigoye hagamijwe kutagira n’umwe usigara inyuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.