Ministre wa Siporo NYIRASAFARI yasabye AMAVUBI kutirara nubwo yatsinze ibitego byinshi

12,688
Kwibuka30

Ministre w’umuco na Siporo Madame NYIRASAFARI yasabye ikipe y’Amavubi kutirara, igategura indi mikino isigaye.

Kwibuka30

Nyuma y’aho ikipe y’umupira w’amaguru AMAVUBI yanditse amateka mashya muri Ruhago nyarwanda, ikanyagira ikipe ya THE PIRATES ya Seychelles ibitego 7 byose ku busa, bikaba ibitego 10 byose mu mikino ibiri kuko AMAVUBI yari yatsindiye iwabo ibitego 3 ku busa, abantu benshi bakomeje gushimira iyo kipe itaherukaga gutanga ibyishimo ku Banyarwanda. Mu ijambo yashyikirije abakinnyi nyuma y’umupira, Madame NYIRASAFARI ESPERANCE uyobora ministeri ya Siporo n’umuco mu Rwanda, yashimiye cyane abakinnyi n’abatoza, ndetse abizeza ko guverinoma ibari inyuma. NYIRASAFARI Yakomeje agira ati:”mwakoze ndabashimira, mukomeze mutsinde muheshe ishema igihugu n’Abanyarwanda…” Nyuma yo kubashimira ariko yabasabye kutirara, “nibyo mwatsinze, ariko ntimwirare, mutegure neza indi mikino…”

Iyi ntsinzi yatumye u Rwanda rujya mu matsinda, ni ku nshuro ya mbere ikipe AMAVUBI itsinda ibitego bingana bityo nk’ikipe y’igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.